Inteko ishingamategeko ya Togo yatoye ku bwiganze umushinga w’itegeko usaba guverinoma y’iki gihugu gusaba kujya mu muryango w’Ibihugu byakolonijwe n’UBwongereza binakoresha ururimi rw’icyongereza. Ubusabe bwayo mu buryo bwemewe n’amategeko buzatangirwa i Kigali mu nama igiye kuhabera ihuza abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu muryango wa Common wealth.
Iki Gihugu gisanzwe mu miryango y’Ibihugu itandukanye nk’umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba Ecowas, Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF, uyu muryango wiganjemo ibihugu byahoze bikoronizwa n’Ubufaransa.
” Togo ntabwo isezeye mu muryango w’Abakoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, ahubwo dushaka gushyira imbaraga mu myigishirize y’icyongereza no kongera imbaraga mu mibanire n’ibihugu bikoresha icyongereza.” Yawa Tsegan, Umuyobozi w’intekoishingamategeko ya Togo aganira n’itangazamakuru.
Uyu mwanzuro wafashwe n’inteko ishingamategeko ku wa gatanu w’icyumweru gishize, iyi nteko yasabye guverinoma ko izaba kwinjira muri uyu muryango muri Kamena uyu mwaka mu nama ya Chogm izabera iKigali mu Rwanda.
Iki gihugu cyagize igitekerezo cyo kwinjira muri Common Wealth kuva mu mwaka wi 2014 ariko inzozi zacyo zishobora kuba zigiye gukabirizwa i Kigali muri Kamena 2022.