Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza ko Meddie Kagere ari we kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI”
Mbere y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBi ikina na Mozambique mu mukino uzabera i Johannesbourg muri Afurika y’Epfo, umutoza mukuru w’Amavubi Carlos Alos Ferrer yamaze gutangaza abakapiteni b’iyi kipe.
Rutahizamu wa Simba SC Meddie Kagere ni we wagizwe kapiteni w’Amavubi, akazaba yungirijwe na myugariro Nirisarike Salomon, mu gihe kapiteni wa gatatu watowe n’abakinnyi ari Manishimwe Djabel.
Aba ba kapiteni bagiyeho nyuma y’aho Haruna Niyonzima wari umaze igihe ari kapiteni w’Amavubi,, ndtse na Jacques Tuyisenge wari usanzwe amwungirije batigeze bahamagarwa kuri iyi nshuro.
Facebook Comments Box