Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ni umwe mu bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM iri kubera i Kigali mu Rwanda, ubwo yambukaga umupaka wa Katuna/Gatuna yakiriwe n’abantu benshi ku ruhande rw’u Rwanda ava mu modoka ajya kubasuhuza ababwira ko akomeye nk’ibuye.
Ibi byabaye kuri uyu wa kane talikiya 23 Kamena 2022, Perezida Museveni yahagurutse i Kampala mu ndege ya Gisirikare ageze i Katuna ayivamo yambuka umupaka uhuza ibihugu byombi n’imodoka aho yageze mu Rwanda imodoka ayivamo ajya gusuhuza abari ku muhanda.
“ Murakomeye, njye nkomeye nk’ibuye” aya niyo magambo Perezida Museveni yabwiye abantu benshi bari kumuhanda i Gatuna bareba uko yinjiye mu Rwanda nyuma y’imyaka 5 atahakandagiza i Kirenge.
Usibye aba bamwakiriye ku mupaka, Perezida Museveni yanakiriwe n’abantu benshi mu mujyi wa Kigaki ubwo imodoka ze zahahinguka. Abantu bari benshi ku muhanda abandi buriye inzu zigerekeranye bashaka kumureba ibintu byasaga neza n’ibiba muri Tour du Rwanda. aha niho abantu bajya ku mihanda n’ahandi hose hashoboka bashaka kureba abasiganwa ku magare.
Ibi byashimishije Perezida Museveni yandika kuri twitter ye ashimira abanyarwanda ubury bamwakiriyemo.
Perezida Museveni yehurukaga mu Rwanda mu mwaka wi 2017, kuva icyo gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wahise uzamo agatotsi kongeye kuvamo uyu mwaka nyuma y’uruzindiko rw’i Kigali rwa gen Muhoozi kainerugaba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni.