Home Amakuru Abagenzi bajya mu Majyepfo n’Iburengerazuba barimo gutegera imodoka kuri Stade ya Kigali...

Abagenzi bajya mu Majyepfo n’Iburengerazuba barimo gutegera imodoka kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

0

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko abakora ingendo zijya mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba bagomba gutegera imodoka kuri Stade i Nyamirambo aho kuba muri Gare ya Nyabugogo nk’uko byari bisanzwe hagamijwe kugabanya umuvundo w’abagenzi.

Iki cyemezo ubuyobozi bw’Umujyi bugifashe nyuma yo kubona ubwiyongere bw’umubyigano uri guterwa n’umubare munini w’abifuza kujya kwizihiriza iminsi mikuru mu ntara bari kumwe n’imiryango yabo.

Itangazo Umujyi wa Kigali washyize ku rubuga rwawo rwa Twitter rivuga ko abarebwa n’iki cyemezo ari abajya mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero.

Rigira riti:”

Mu kugabanya ubucucike i #Nyabugogo ahategerwa imodoka, aberekeza mu magepfo bose n’abarekeza mu gice cy’Uburengerazuba mu Turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero barimo kujya gufatira imodoka i #Nyamirambo kuri stade, abasigaye bose barakomeza gutegera Nyabugogo pic.twitter.com/4qWK9mREKO

— City of Kigali (@CityofKigali) December 24, 2020″

Gufata iki cyemezo bibaye nyuma y’umunsi umwe muri Gare ya Nyabugogo hagaragaye uruvunganzoka rw’abagenzi, rwatumye bamwe babura imodoka basabwa gusubira aho baturutse.

Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2020 mu gitondo byasaga nk’aho nta cyahindutse kuko abageze muri gare mu masaha ya mbere ya saa Sita babwiwe ko itike zashize.

Umuyobozi ushinzwe Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Anthony Kulamba, yabwiye tangazamakuru ko hari kurebwa uburyo abagenzi bashaka kujya mu ntara bafashwa byihuse ku buryo nta kibazo bagirira mu nzira.

umubare munini w’abagenzi bari muri Gare ya Nyabugogo wari wateye impungenge ko bushobora kuba intandaro yo kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus cyane ko wasangaga bigoye ko abantu bahana intera kubera umubyigano wari uhari.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmujyi wa Kigali wahagaritse ibikorwa byose bijyanye no kurasa umwaka
Next articleSouth Africa yarengeje miliyoni y’abanduye Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here