Home Uncategorized Abakekwa kuba ari abarwanyi ba FDRL bateye u Rwanda barasa inka

Abakekwa kuba ari abarwanyi ba FDRL bateye u Rwanda barasa inka

0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjiye mu Karere ka Rubavu basiga barashe inka.

Ahagana saa yine z’ijoro mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, niho byabereye.

Inka eshanu z’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu zarashwe ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

Mutuyimana Fabien umuturage uturiye aho byabereye, akeka ko bari baje bateye bakikanga Ingabo z’u Rwanda bagahita basubira muri RDC ariko babanje kurasa inka.

Ati “Hari mu masaha ya saa yine z’ijoro turyamye twumva amasasu menshi cyane mu gitondo ni bwo tubonye amakuru y’uko ari abanzi bari bateye baje kwangiza igihugu bikanga Ingabo z’u Rwanda bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo noneho babonye inka ibyutse bahita barasa, muri eshanu zarashwe imwe yapfuye.’’

Amakuru avuga ko nta muturage wahaguye cyangwa ngo akomereke.

Muri iki gitondo inzego z’ubuyobozi zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano zigiye kugirana inama n’abatuye mu gace ibi byabereyemo.

Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, icyo gihe bakomwe imbere n’ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.Iyi nyana yakomerekejwe ku kuguru ku buryo bigoye ko yakongera guhagarara

Iyi nka na we yakozweho n’amasasu irakomereka byoroshyeInka imwe mu zarashwe yahise ipfa

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmerika yishe umunyabwenge wa IS muri Afghanistan
Next articleMessi, Mbape na Neymar baragaraga bwambere bari kumwe mu mukino wa Shampiyona
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here