Raporo ya Polisi y’u Rwanda muri iki cyumweru ivuga ko abantu bagera kuri 13 aribo baguye mu mpanuka zabereye mu mihanda itandukanye. Muri aba bapfuye harimo abamotari 6 n’umugenzi 1 wari uri kuri moto.
Nkuko byatangajwe na ACP Theddy Ruyenzi umuyobozi wungirije muri Polisi y’iguhugu ushinzwe ingendo n’umutekano wo mu muhanda yatangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio y’igihugu kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zikomeje kwiyongera nubwo ingamba zo kuzikumira nazo zikomeje gukazwa.
Ku birebana n’abakunze kugaragarwaho gukoresha nabi umuhanda bikanavamo impanuka za hato na hato, ACP Ruyenzi yavuze ko, abatwara moto aribo bakomeje kutitwara neza mu muhanda, bigashimangirwa n’ubwiganze bwabo mu guhitanwa n’impanuka aho kimwe cya kabiri cy’abishwe n’impanuka muri iki cyumwe turimo ari abatwara moto.
Abandi bagaragarwaho cyane no gukoresha nabi umuhanda bivamo impanuka ni abatwara imodoka ngo kuko aribo usanga bagonganye n’abatwaye moto. Yagize ati: “Abatwara imodoka nabo bagira uruhare runini mu guteza impanuka nyinshi zivamo n’impfu z’abantu. Nk’urugero natanga, nubwo abatwara moto aribo bahitanywe n’impanuka muri iki cyumweru, bagiye bagongana n’abatwaye imodoka.”
Mu gushaka kumenya impamvu nyamukuru zitera impanuka zo mu muhanda, ACP Theddy Ruyenzi yavuze ko ahanini ziterwa n’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga, uburangare, kuvugira kuri telefoni batwaye, gutwara banyoye ibisindisha no kwirengagiza amategeko agenga umuhanda.
Uyu muyobozi yakomoje kandi no kubatwarira imodoka mu murongo wagenewe imodoka zihuta kandi bo bagenda gahoro bigateza impanuka.
ACP Ruyenzi ati “Hari abatwara ibinyabiziga bakomeje kwihata kugendera mu ruhande rw’iburyo, ubundi rwagenewe abagenda gahoro, bakagenda bihuta babyiga abatihuta nabyo bigateza impanuka. Abihuta nibagendere ibumoso. Ntabwo ari ukubibasaba niko amategeko yashyizweho abitegeka. Ibyo bireba cyane cyane abakoresha imihanda ifite ibyerekezo bibiri bijya hamwe.”
Yanenze abatwara ibinyabiziga babyiganira n’abanyamaguru mu tuyira twambukiranya imihanda twagenewe abanyamaguru, abasaba kujya bahagarara bagaha rugari abanyamaguru bakabanza bakambuka.
Ku birebana n’ababyeyi batita ku bana bato bakijyana mu mihanda, ACP Ruyenzi ahwiturira ababyeyi kwita ku bana babo bakabaherekeza mu ngendo bakora kuko baba batarageza igihe cyo kwiyobora, ngo kuko byagaragaye ko hari abana bato bapfira mu mpanuka zo mu muhanda bari bonyine nyamara bakabaye bari kumwe n’ababarera.
Zimwe mu ngamba Polisi y’igiuhugu yafashe harimo gushyira ibyuma bifata amashuso mu mihanda, ibi byuma bishya bikaba bifite ubushobozi bwo gupima niba umuntu utwaye ikinyabiziga atanyoye. Ikindi ni uko hongerewe abapolisi bagenzura umutekano wo mu muhanda.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ishingiye ku mpanuka zigenda zigeragazwa na raporo za buri cyumweru, hatagize igikorwa n’abatwara ibinyabiziga, abagenzi, ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, uyu mwaka wazarangira hari umubare munini w’abahitanywe n’impanuka zo mu muhanda.
Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS
Mporebuke Noel