Abayobozi bavuga ko byibuze abantu 40 batwitswe ari bazima nyuma yuko bisi yari ibatwaye yari inatwaye ibikomoka kuri peterori yagonze igahita ishya mu ntara ya Kwilu mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Kinshasa muri Congo.
Guverineri w’aka karere, Willy Itshunda, yatangarije itangazamakuru ryaho ko mu barokotse 31, icyenda bakomeretse cyane mu mpanuka yabaye ku wa kane hafi y’umudugudu wa Kiwawa, mu birometero bigera kuri bitandatu uvuye mu murwa mukuru Kinshasa aho iyi bisi yerekezaga.
N’ubwo bitemewe gutwara ibintu byaka mu modoka zitwara abagenzi, ni gake amategeko yubahirizwa muri iki gihugu.
Kuba DR Congo idafite imihanda ikozwe neza hamwe n’imodoka mbi zishaje z’imirimo iza leta, izitwara abantu n’ibintu rusange nabyo byongera ibyago by’impanuka zihitana bantu benshi buri mwaka muri iki gihugu.
Muri bilometero 20.000 z’imuhanda ya DR Congo, 10% gusa niyo ikozwe muri kaburimbo.