
Ubwo u Rwanda rwajyaga mu isuzuma ngaruka bihe ku burenganzira bwa muntu (UPR) i Geneve mu Busuwisi. Leta yatangaje ko uburenganzira ku myemerere ari ntayegayezwa ko nta dini cyangwa imiryango ishingiye ku myemerere yagambiriwe mu gihe cyo gufunga insengero.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ubutabera Ugirashebuja Emmanuel, umuyobozi w’urwego rw’imiyoborere RGB,Uwicyeza Pacards, n’abandi bayobozi batandakunye. U Rwanda rwagaragaje ibyo rwakoze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu myaka itanu (5) ishize.
Ku bijyanye n’Ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere biteganywa mu ngingo ya 37 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko butigeze buhungubanywa ndetse ko bugisigasirwa. Avuga ko mu mwaka wa 2014 aribwo habaye igenzura rigamije kureba aho abantu basengera ariko ko nta torero cyangwa idini ryari ryibasiwe ngo rifungwe.
Usibye itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemera uburenganzira mu myemerere, u Rwanda arwanemeje itangazmo mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu (UDHR) n’amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira mboneza mubano n’ibya politiki (ICCPR) yose ashyigikira ubu burenganzira.
Muri iri genzura Ugirashebuja yemejeko hafunzwe insengero 8000 ariko ko kuzifunga bitatewe n’imyemerere byatewe n’uko zari zubatse zitujuje ibyangombwa byo gukoreramo. Akomeza avuga ko zimwe mu nyubako zasengerwagamo zashoboraga gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Aha niho yahereye avuga ko hari amwe mu matorero ubwayo yihiteyo gufunga izo nyubako zasengerwagamo aho nka ADEPR ubwayo yifungiye insengero 1000.
Uwicyeza Picards, umuyobozi wa RGB, avuga ko muri iri genzura imiryango 21 ishingiye ku myemerere yambuwe ubuzima gatozi. insengero 84 zivuga ko zujuje ibyangombwa zongeye gusaba ngo zikomererwe ariko dosiye zabo bose zirakigwaho.
U Rwanda rwasabwe cyane kwemeza amasezerano mpuzamahanga rutemeje arimo ibijyanye n’iburirwa irengero ry’abantu, guha ubwisanzure itangazamakuru n’imiryango itari iya Leta n’imiryango ishingiye ku myemerere, rwasabwe kandi kongera ingengo y’imari ya komisiyo y’Igihgu y’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Minisitiri Ugirashebuja yasabye abavuga ku Rwanda kugira ibyo rwubahiriza kubivuga bashingiye ku bimenyetso bifatika cyane nko ku ifungwa ry’abanyamakuru n’abandi, aha yanongeyeho ko u Rwanda rwubaha uburenganzira bwa muntu ariko ko ntawe uri hejuru y’amategeko.
Ibyo u Rwanda rwasabwe kuzubahiriza n’ibyo rwemeye muri iyi myaka itanu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu izamenyekana mu mpera z’iki cyumweru.











