Home Iyobokamana ADEPR yimirije imbere impinduka zikomeye

ADEPR yimirije imbere impinduka zikomeye

0

ADEPR yatangaje abashumba bashya bagiye kuyobora indembo icyenda ziyigize biganjemo abashya muri izi nshingano, ni mu gihe iri torero riri mu gihe gikomeye cy’amavugurura.

Gushyirwaho kw’aba bashumba bashya kuje nyuma y’amezi abiri hakozwe impinduka mu Ndembo zigize ADEPR. Ku wa 23 Ukuboza 2020 ni bwo ubuyobozi bw’itorero bwari bwatangaje ikurwaho ry’amatorero y’uturere yari asanzwe ari 30 ndetse indembo zari zisanzwe ari eshanu ziraseswa, hashyirwaho icyenda.

Iki icyemezo cyafashwe gishingiye ku ibaruwa y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ishyiraho Komite nshya y’Inzibacyuho muri ADEPR ifite inshingano zo kuvugurura iri torero mu ngeri zitandukanye z’imiyoborere.

Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021, rivuga ko Komite y’Inzibacyuho yashyizeho abashumba bashya.

Abashyizweho biganjemo abakiri bato mu myaka ugereranyije n’abasanzwe bajya muri iyi myanya kuva mu myaka yo hambere.

-  abashumba bahawe kuyobora indembo nshya za ADEPR:

Ururembo rwa Kigali: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro: Pasteur Rurangwa Valentin

Ururembo rwa Gicumbi: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Gicumbi na Rulindo: Pasteur Habyarimana Vedaste

Ururembo rwa Muhoza: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Musanze, Burera na Gakenke: Pasteur Safari Wilson

Ururembo rwa Gihundwe: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyamasheke, Karongi na Rusizi: Pasteur Nsabayesu Aimable

Ururembo rwa Huye: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru: Pasteur Ndayishimiye Tharcisse

Ururembo rwa Rubavu: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu: Pasteur Uwambaje Emmanuel

Ururembo rwa Ngoma: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kirehe, Rwamagana, Ngoma na Bugesera: Pasteur Kananga Emmanuel

Ururembo rwa Nyagatare: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Nyagatare, Gatsibo na Kayonza: Pasteur Bizimana Jean Baptiste

Ururembo rwa Nyabisindu: Rugizwe n’iryahoze ari Itorero ry’Akarere rya Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza: Pasteur Nimuragire Jean Marie Vianney

Kuva ku itariki ya 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

Itorero rya ADEPR rimaze imyaka irenga 81 rikorera mu Rwanda; kuri ubu abayoboke baryo barenga miliyoni ebyiri imbere mu gihugu.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMifotra irasenya amasendika yitwaje ko ishyigikiwe na Cyama
Next articleIkihishe inyuma y’urupfu rwa Seif Bamporiki wiciwe muri Africa y’Epfo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here