Umuyobozi w’isosiyete nini y’ibyuma ya Ukraine yashinje Uburusiya gusahura ibyuma bifite agaciro karenga  miliyoni 600 z’amadolari.
Yuriy Ryzhenkov, umuyobozi mukuru wa Metinvest, yavuze ko ubu ibyuma byibwa n’Uburusiya muri Ukraine bigurishwa n’Uburusiya muri Aziya, Afurika ndetse no mu bindi bice by’isi – nubwo hari n’abakiriya bamwe b’iburayi bashakaga kubigura.
Uburusiya ntacyo buravuga kuri iki kibazo.
Yavuze ko abakozi 300 biciwe mu ruganda rwa Azovstal i Mariupol, mu mezi atatu rwagoswe n’ingabo z’Uburusiya, Bwana Ryzhenkov yavuze aho uru ruganda ruherereye ariho hatanga 40% by’umusaruro w’ibyuma bikoreshwa muru Ukraine n’ahandi.
Facebook Comments Box