Home Politike Amabasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yihakanye ubutumwa busebya u Rwanda

Amabasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yihakanye ubutumwa busebya u Rwanda

0

Omar Daair uhagarariye ubwami bw’Ubwongereza mu Rwanda yisobanuye ku magambo ambasade akuriye yoherereje guverinoma ye iyibuza kuzona abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe mu Rwanda, Uyu mu Ambasaderi yavuze ko atariwe wabikoze kuko yageze mu Rwanda aje gutangira inshingano ze ibi byarakozwe.

Omar Daair mu butumwa yacishije ku mbugankoranyambaga ze yavuze ko ubu butumwa ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda yabwohereje muri Gashyantare umwaka ushize ubundi bwoherezwa muri Gicurasi kandi we yarageze mu Rwanda muri Nyakanga 2021.

Ubutumwa ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda yoherereje Leta y’Ubwongereza buteye kwibazaho kuko butandukanye cyane nibivugwa n’ubuyobozi bw’Ubwongereza iyo bubajijwe ku Rwanda.

Muri ubwo butumwa ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda yaburiraga leta y’Ubwongereza kutohereza abimukira babwo mu Rwanda kuko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi ko mu Karere hari intambara.

Ukurikije igihe ubu butumwa bwohererejwe mu bwongereza bwaba bwaroherejwe na Joanne Lomas wari uhagariye Ubwongereza mu Rwanda muri icyo gihe akaza gusezera ku mirimo ye muri Kamena 2021.

Joanne Lomas nyuma yo gusezera ku nshingano ze zoguhagararira u Bwongereza mu Rwanda yahise ahabwa izindi nshingano zo guhagararira Ubwongereza mu muryango wa Common Wealth, ibi byatumye anagaruka mu Rwanda mu kwezi gushize kwa Kamena aje kwitabira inama ya CHOGM, ubwo yageraga mu Rwanda yavuze ko yishimiye kuhagaruka.

Amasezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza yo kuruha abimukira yanenzwe na benshi ariko Ubwongereza bushimangira ko aricyo gisubizo gikwiye ku bimukira ndetse ko n’abanenga ayo masezerano  nta kindi gisubizo batanga ku kibazo cy’abimukira babangamiye isi.

Indege yambere yagombaga kuzana abimikura mu Rwanda, yahagaritswe ku munota wanyuma n’urukiko ariko Ubwongereza n’u Rwanda bakomeje kuvuga ko iyi gahunda ntakizayikoma mu nkokora ko abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe bazajyanwa mu Rwanda.

Joanne Lomas, niwe washinjwe kurwanya gahunda y’u Rwanda yo kwakira abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Abanyeshuri barenga ibihumbi icumi ntibishyuye amafaranga y’igaburo ku ishuri
Next articlePerezida Kagame azabonana na Biden mu mpera za 2022
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here