Home Politike Gicumbi: Abanyeshuri barenga ibihumbi icumi ntibishyuye amafaranga y’igaburo ku ishuri

Gicumbi: Abanyeshuri barenga ibihumbi icumi ntibishyuye amafaranga y’igaburo ku ishuri

0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko n’ubwo muri uyu mwaka w’amashuri 2021-2022 hagaragaye abana barenga ibihumbi 11, batashoboye kwishyura amafaranga y’ifunguro rya saa sita ku ishuri kubera ubushobozi buke bw’imiryango bakomokamo ko nta n’umwe wigeze wirukanwa cyangwa ngo yimwe iryo funguro.

Mu karere ka Gicumbi habarurwa abanyeshuri 85,514 biga mu mashuri abanza ari nabo baba bagomba gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, muri bo 8067 ntibabonye ubushobozi bwo kwishyura iri funguro, mu gihe mu mashuri yisumbuye habarurwa 22156 nabo muri bo 3084 ntibashoboye kwishyura ifunguro rya saa sita aho biga.

Abanyeshuri bose hamwe bo mu Karere ka Gicumbi  mu mashuri abanza n’ayisumbuye ni 107,670 barimo abatarashoboye kwishyura ifunguro rya saa sita ku ishuri  11,151. 

Muri iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri biteganyijwe ko umwana arya ifunguro rifite agaciro k’amafaranga 150 ku munsi, arimo amafaranga  94 atangwa n’umubyeyi mu gihe amafaranga 56 asigaye  aba ari nkunganire ya leta.

Habimana Theogene, umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi  avuga ko  hari ababyeyi banga kwishyura aya mafaranga batabuze ubushobozi ariko ko hari n’abandi batabufite ariko ko nta mwana n’umwe wirukanwa.

Yagize ati “ Ni amafaranga yo kurya gusa twishyuza, hari abanga kuyishyura tuzi ko bayafite abo dukorana n’inzego zibanze mu kubishyuza abatayafite bafite imbaraga baza gukora imirimo y’amaboko ku ishuri gusa nta munyeshuri n’umwe wirukanwa ngo ntiyishyuye amafaranga yo kurya.” 

Habimana akomeza avuga ko usibye imirimo y’amaboko ababyeyi bananiwe kwishyura bakora ku ishuri bashobora no kujyanayo imyaka bejeje nayo igahabwa agaciro k’amafaranga.

Urwunge rw’amashuri rwa Gaseke rwigaho abanyeshuri 388 mu mashuri y’isumbuye na  711 mu mashuri abanza, aba bose barya ku ishuri n’ubwo harimo abarenga 100 batishyuye amafaranga yo kurya.

Nsengimana Jean Damascene, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gicumbi avuga ko nta munyeshuri wigeze wirukanwa cyangwa ngo yimwe ifunguro kuko atishyuye amafaranga y’ifunguro.

Akomeza avuga ko kugira ngo batagwa mu gihombo cyane bareba abana bafite ibibazo akaba aribo Leta yishyurira. Yagize ati “ Icyo duheraho ni ukubanza kumenya abanyeshuri baturuka mu miryango itifashije akaba aribo leta iheraho yunganira ikindi ni ugushishikariza ababyeyi kugira uruhare muri iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, kuko iyi gahunda ntabwo ari ubucuruzi bw’ishuri cyangwa ubw’umuyobizi w’ishuri ni gahunda ya leta.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko hari ukundi ashobora gukorana n’ishuri bikavamo inyishyu. Ati “  Hari ibindi bikorwa kugira ngo abanyeshuri batishoboye babe barengerwa nko mu gihe cy’umwero  buri rugo ruba rusabwa ikiro cy’imyaka yeze  cyo kunganira iyi gahunda, ikindi dufite abafatanyabikorwa  nka kompasiyo bishyurira abo bana batishoboye  kugira ngo hatagira uwirukanwa cyangwa ngo yimwe ifunguro.”

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izwi nka “School feeding”, yatangijwe na Leta y'u Rwanda guhera mu mwaka wa 2014 mu mashuri yisumbuye,  itangira neza mu mashuri abanza muri 2021-2022. Icyakora kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa yagiye ihura n'imbogamizi zinyuranye kuburyo nko mu mwaka wa 2019 warangiye iri kuri 60%.

Iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School feeding program) ifite umuzi muri gahunda za leta zitandukanye zirimo, gahunda y'imbaturabukungu ya Perezida Kagame y'imyaka 7 NST1, politiki y'uburezi ya 2003, politiki y'ibiribwa n'izindi.

Mu kugabanya ibibazo biri muri iyi gahunda, Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari y’uyu mwaka w’amashuri uzatangira. Mu ngengo y’imali ya leta y’umwaka utaha izatangira taliki ya 1 Nyakanga 2022, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri niyo izatwara igice kinini ku ngengo y’imari yagenewe minisiteri y’uburezi kuko miliyari 42.3 arizo zagenewe iyi gahunda muri miliyari 476.3 zagenewe minisiteri y’uburezi mu mwaka w’ingengo yimari 2022-2023.

Abanyesuri bose ba GS Gaseke mu mashuri abanza n'ayisumbuye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri
Umuyobozi w'ishuri rya GS Gaseke asangira n'abanyeshuri kugirango yumve ko amafunguro bahabwa ateguye neza.
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMalawi: Biriwe mu myigaragambyo basaba Perezida Chakwera kwegura
Next articleAmabasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yihakanye ubutumwa busebya u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here