Home Uncategorized Amerika yishe umunyabwenge wa IS muri Afghanistan

Amerika yishe umunyabwenge wa IS muri Afghanistan

0

Igisirikare cy’Amerika kivuga ko cyizeye ko cyishe ucura imigambi wo mu ishami ryo muri Afghanistan ry’umutwe wiyita leta ya kisilamu, mu gitero cy’akadege katagira umupilote (drone) cyagabye mu burasirazuba bw’igihugu.

Uwo ucyekwa kuba uwo mu mutwe wa IS-K yagabweho igitero mu ntara ya Nangarhar.

Umutwe wa IS-K wigambye ko ari wo wagabye igitero i Kabul ku wa kane gishobora kuba cyariciwemo abantu bagera ku 170, barimo abasirikare 13 b’Amerika.

Mu byumweru bibiri bishize, bivugwa ko abantu barenga 100,000 bahungishijwe, mu gihe itariki ntarengwa yuko ingabo z’Amerika zigomba kuba zavuye muri Afghanistan izagera ku wa kabiri.KWAMAMAZAhttps://61021a1bcf4cdac64d0dfc5f5474eb06.safeframe.googlesyndication.com/safeframe/1-0-38/html/container.html

Perezida w’Amerika Joe Biden ku wa gatanu yasezeranyije guhiga intagondwa ziyitirira idini ya Islam zihishe inyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cy’igisasu cyabaye ku wa kane.

IS-K, cyangwa Islamic State mu ntara ya Khorasan, ni wo mutwe w’ubuhezanguni bukomeye cyane kandi w’ubugome bwinshi cyane kurusha indi mitwe yose y’intagondwa yiyitirira Islam yo muri Afghanistan.

Iki ni cyo gitero cya mbere cya drone gitangajwe ko cyakozwe n’Amerika muri Afghanistan kuva haba igitero cy’ubwiyahuzi cyo ku wa kane.

Ikarita yerekana ahagabwe igitero n'Amerika muri Afghanistan

Kapiteni Bill Urban wo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika yagize ati: “Igitero cy’indege itarimo umupilote cyabereye mu ntara ya Nangarhar yo muri Afghanistan. Amakuru y’ibanze ni uko twishe uwari ugambiriwe”.

“Nta baturage b’abasivile tuzi bapfuye”.

Yavuze ko ari “igikorwa cyo kurwanya iterabwoba”.

Drone yo mu bwoko bwa Reaper, yahagurukiye mu burasirazuba bwo hagati, yakubise iyo ntagondwa ubwo yari mu modoka hamwe n’undi wo mu mutwe wa IS, irabica bombi, nkuko umutegetsi yabibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

Benshi mu bahezanguni babarirwa mu bihumbi byinshi b’umutwe wa IS-K, bivugwa ko bihishe muri iyo ntara yo mu burasirazuba bwa Kabul.https://bbc.com/ws/av-embeds/cps/gahuza/amakuru-58342148/p09tb2kc/rwInsiguro ya video,

Igitero cy’ibisasu hafi y’ikibuga cy’indege i Kabul, nyuma y’amasaha habayeho kuburira kw’ibihugu by’i Burayi n’Amerika

Icyo gitero cyo ku wa kane cyahuranyije mu bivunge by’abagabo, abagore n’abana hanze y’ikibuga cy’indege cya Kabul.

Abanya-Afghanistan babarirwa muri za mirongo bageragezaga guhunga igihugu barishwe. Uretse abasirikare b’Amerika bishwe, Abongereza babiri ndetse n’umwana uvuka ku Mwongereza na bo ni bamwe mu bishwe.

Ku wa gatanu, Bwana Biden yaburiye abakoze icyo gitero ati: “Ntabwo tuzabababarira, ntabwo tuzibagirwa. Tuzabahiga tubibaryoze”.

Kugeza ubu ku kibuga cy’indege cya Kabul haracyari abasirikare b’Amerika bagera hafi ku 5,000, bagenzura Abanya-Afghanistan bahangayikishijwe no kubona uko bava mu gihugu.

Umutegetsi wo mu burengezuba bw’isi utatangajwe izina yabwiye Reuters ati: “Turimo guha inzira yihuse buri munyamahanga ngo ave muri Afghanistan mu masaha 48 ari imbere”.

Abategetsi b’aba Taliban bavuze ko bafashe ibice bimwe by’ikibuga cy’indege cya Kabul, ariko Amerika ivuga ko ingabo zayo ari zo zikikigenzura.

Umunyamakuru mpuzamahanga mukuru wa BBC Lyse Doucet, uri i Kabul, avuga ko hari abamubwiye ko ingabo z’Amerika n’ingabo z’Ubwongereza “zirimo gusoza” imirimo yazo ku kibuga, kandi ko aba Taliban bahafata “mu gihe cy’amasaha” ari imbere.

Byinshi mu bihugu byo mu muryango w’ubwirinzi w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ubu byasoje ingendo z’indege z’ubutabazi bwihuse byahakoraga.

Ku wa gatanu, Ubufaransa bwasoje ibikorwa byabwo byo guhungisha, buvuga ko umutekano ukomeje kurushaho kuba mucye ku kibuga cy’indege.

Abategetsi bo muri Amerika bongeye kuburira bundi bushya Abanyamerika kwirinda kujya ku miryango y’ikibuga cy’indege, mu kwirinda ko hashobora kuba ibindi bitero.

Umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika (Pentagon) John Kirby yavuze ko Amerika yemeza ko hakiri “inkeke zihariye zo kwizerwa” kuri icyo kibuga cy’indege.

Yagize ati: “Turiteguye rwose kandi twakwitega ayandi magerageza [y’ibitero]”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article23 b’Amavubi bazahangana na Mali na Kenya batangajwe
Next articleAbakekwa kuba ari abarwanyi ba FDRL bateye u Rwanda barasa inka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here