Home Imikino Bidasubirwaho, Mashami ntakiri umutoza w’Amavubi

Bidasubirwaho, Mashami ntakiri umutoza w’Amavubi

0

Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe yi’Igihugu Amavubi, yandikiwe ibaruwa imubwira ko atazongererwa amasezerano nyuma yaho amasezerano ye y’imyaka 2 arangiriye.

Mu ibaruwa Mashami Vincent, yandikiwe n’umunyamabanga wa Ferwafa kuri uyu wa kane imumenyesha ko amasezerano ye yarangiye taliki ya 2 uku kwezi bityo ko ubu yigenga mu gushaka akandi kazi.

Muhire Henry, umunyamabanga wa Ferwafa muri iyi baruwa yashimiye Mashami Vincent uko yitwaye mu kazi n’ibyo yafashije mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mashami Vincent mu myaka ibiri amaze mu ikipe y’Igihugu umusaruro we wanenzwe na benshi kuko mu ntego yabaga yihaye ntazo yagezeho haba izo kujya mu gikombe cy’Afurika no kugera mu ijonjora rya nyuma ryo guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNdimbati afunzwe azira gusambanya umwana
Next articleChelsea mu bibazo bikomeye nyuma yo gukomatanyirizwa kwa nyirayo Abramovich

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here