
Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe.
Bishop Gafaranga gufungurw anyuma yo guhamwa ibyaha bihuye n’icyerecyezo cy’ubutabera bw’u Rwanda cyo kugabanya ubucucike mu magororero.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Bishop Gafaranga guhamwa n’ibyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka itanu. gus akuri uyu wa 10 Ukwakira, urukiko rwategetse ko ahita afungurwa nyuma yo kumuhanisha umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100. Bishop Gafaranga yaburanaga afunzwe.
Yagaragarije urukiko ko umugore we yamaze kumubabarira kandi ko hari n’inyandiko zashyizweho umukono n’uregwa ko yamaze kubabarira umugabo we, agasaba gufungurwa kuko biyemeje gukemura ibibazo bari bafitanye.
Ubwo yaburanaga mu mizi Bishop Gafaranga, yabwiye Urukiko ko yarekurwa agasanga umugore we kuko afite ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango we.
Ati “Twagiye tubona imiryango ihagaze imbere yanyu muyihuza kugira ngo ibane neza ariko kuri njye uhagaze imbere yanyu nsaba imbabazi ngaragaza ubushake bwo gukomeza kwiyunga n’umuryango, ikindi bagaragaje raporo ya muganga igaragaza ko ameze neza nta hungabana afite nkaba nsaba kugabanyirizwa igihano no kugisubikirwa.”
Iki gihano yahawe gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko Urukiko rwabitegetse. Ibi bivuze ko mu gihe yakora icyaha muri iki gihe cy’umwaka yasubikiwe igihano yahanwa haherewe kuri uyu mwaka umwe yakatiwe mu rukiko.
Uyu mwaka ubarwa uhereye ku isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, bivuze ko nushira uregwa adakoze icyaha, igihano cye kizaba kirangiye kitazaherwaho aramutse akoze icyaha nyuma nk’uko byari kugenda muri uwo mwaka.
Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025. Bisobanuye ko yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe.











