Home Politike Bobi Wine: Inzara iraca ibintu mu rugo rwe kuko amaze iminsi ine...

Bobi Wine: Inzara iraca ibintu mu rugo rwe kuko amaze iminsi ine agoswe n’igisirikare

0
Urugo rwa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine rugoswe n'igisirikare cya Uganda

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yatangaje ko inzara imurembeje mu rugo rwe nyuma y’iminsi ine rugoswe n’inzego z’umutekano.

Urugo rwa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine rugoswe n’igisirikare cya Uganda

Ibi byatangiye na mbere yo ku wa Gatandatu, umunsi Komisiyo y’Amatora yatangajeho ko Museveni yatsindiye manda ya gatandatu ku majwi 58 % mu gihe Bobi Wine yagize amajwi 34 %.

Bobi Wine abinyujije kuri Twitter, yavuze ko mu rugo rwe ibintu bimeze nabi kuko bakigoswe n’igisirikare kandi ibiribwa byabashiranye.

Yagize ati “Iminsi ine irashize tugoswe n’igisirikare mu rugo rwacu. Ibiribwa byadushiranye . Ejo umugore wanjye yagerageje kujya gushakisha ibyo kurya mu busitani, akumirwa kandi ahohoterwa n’abasirikare bashyizwe mu rugo rwacu.”

“It’s now four days since the military surrounded our home and placed my wife and I under house arrest. We have run out of food supplies and when my wife tried to pick food from the garden yesterday, she was blocked and assaulted by the soldiers staged in our compound. (ADMIN)”

Leta ya Uganda ntiratangaza impamvu nyakuri Bobi Wine afungiwe iwe mu rugo, gusa biravugwa ko ari ku mpamvu z’umutekano hirindwa imyigaragambyo y’abamushyigikiye batemera ibyavuye mu matora.

Mbere gato ko hemezwa uwatsinze, Bobi Wine yari yatangaje ko atemera ibyayavuyemo kuko habayemo amanyanga menshi arimo no kuba ku munsi w’amatora na mbere gato internet yari yahagaritswe mu gihugu.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuseveni amaze gutangazwa ko yatsinze amatora, Bobi Wine arabihakana
Next articleAmashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yongeye gufungwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here