Icyamamare muri muzika ya Furika gikomoka muri Nigeria Burna Boy niwe wegukanye igihembo mpuzamahanga BET Awards y’uyu mwaka, acyegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Burna Boy, amazina nyayo ni Damini Ebunoluwa Ogulu, yambitswe iri kunshuro ya gatatu yikurikiranya.
Yahataniraga iki gihembo na bagenzi be barimo Wizkid na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.
Burna Boy kandi yarushanwaga na Youssoupha na Aya Nakamura, bombi bakomoka mu Bufaransa, Emicida wo muri Brazil, na Headie One o mu Bwongereza na Young T & Bugsey.
Umunyanigera w’imyaka 29 yashimiye nyina, nyuma yo guhabwa iki gihembeo agira ati: “Umugore mwiza cyane ku isi”,
Diamond Platnumz yashimiye Abanyatanzaniya ku bumwe bwabo, yabashimiye nyuma yuko hari abarenga ibihumbi 20 bari bishyize hamwe basaba ko yakurwa ku rutonde rw’abahatanira iki gihembo bamuziza kuba inshuti ya nyakwigendera Perezida Magufuli.
Umuvugizi wa guverinoma ya Tanzaniya, Gerson Msigwa yashimye Diamond.
Yagize ati: “Ntabwo twabonye igihembo ariko dufite icyubahiro cyinshi. Twe nk’Abanyatanzaniya tuzi ko watsinze, umurwanyi, ukunda igihugu nyabyo akaba n’umucuranzi mwiza muri Afurika ndetse no ku isi yose. Tuzabona ikindi gihembo”.