Home Uncategorized Burna Boy yegukanye BET awards, Diamond ashimirwa na Leta

Burna Boy yegukanye BET awards, Diamond ashimirwa na Leta

0

Icyamamare muri muzika ya Furika gikomoka muri Nigeria Burna Boy niwe wegukanye igihembo  mpuzamahanga BET Awards y’uyu mwaka, acyegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.  

Burna Boy, amazina nyayo ni Damini Ebunoluwa Ogulu, yambitswe iri   kunshuro ya gatatu yikurikiranya.

Yahataniraga iki gihembo na bagenzi be barimo Wizkid na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Burna Boy kandi yarushanwaga na Youssoupha na Aya Nakamura, bombi bakomoka mu Bufaransa, Emicida wo muri Brazil, na Headie One o mu Bwongereza na Young T & Bugsey.

Umunyanigera w’imyaka 29 yashimiye nyina, nyuma yo guhabwa iki gihembeo agira ati: “Umugore mwiza cyane ku isi”,

Diamond Platnumz yashimiye Abanyatanzaniya ku bumwe bwabo, yabashimiye nyuma yuko hari abarenga ibihumbi 20 bari bishyize hamwe basaba ko  yakurwa ku rutonde rw’abahatanira iki gihembo bamuziza kuba inshuti ya nyakwigendera Perezida Magufuli.

Umuvugizi wa guverinoma ya Tanzaniya, Gerson Msigwa yashimye Diamond.

Yagize ati: “Ntabwo twabonye igihembo ariko dufite icyubahiro cyinshi. Twe nk’Abanyatanzaniya tuzi ko watsinze, umurwanyi, ukunda igihugu nyabyo akaba n’umucuranzi mwiza muri Afurika ndetse no ku isi yose. Tuzabona ikindi gihembo”.  

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyarwanda agiye kuyobora Abapolisi bo muri MINUSCA muri CAR
Next articleKwizera Olivier yahakiniye umucamanza ko atanywa urumogi bamwe mubo bareganwa barabyemera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here