Home Imyidagaduro Canada :Ubuhanzi bwatumye Jean Paul Samputu na Donat Nyabyenda bisubiza ubunyarwanda

Canada :Ubuhanzi bwatumye Jean Paul Samputu na Donat Nyabyenda bisubiza ubunyarwanda

0

Nyuma yo gukorana imyaka myinshi mu Rwanda ndetse no mu mahanga abahanzi Jean Paul Samputu na mugenzi we Donat Nyabyenda bongeye guhurira mu mahanga mu kiganiro aho bemeje bombi ko amateka yari yaratumye batakaza ubunyarwanda ariko ubu bose bahujwe no kuba ari abanyarwanda.

Ku ruhande rumwe, Jean Paul Samputu atangira avuga uburyo mu rugendo rwe rw’ ubuhanzi yagiye ahura n’ abantu batandukanye biganjemo Abatwa {abo mu Rwanda bita Abasigajwe inyuma n’ amateka,…}.

Ku ikubitiro Samputu yahuye na Munyabagisha amukundisha injyana gakondo ndetse aza no kumenyana n’ umuhanzi w’ umusangwabutaka witwa Karinganire arushaho kumukundisha INTWATWA.

Akomeza ashimangira kandi uburyo yakomeje kwiyegereza Abasigajwe inyuma n’ amateka mu buzima bwe bwa muzika ndetse akanabatumira no mu manama yagutse ku muco wo kubabarira yagiye ategura mu Rwanda no mu bitaramo yagiriye hirya no hino mu mahanga.

Ku rundi ruhande, muri iki kiganiro Donat Nyabyenda wamenyekanye cyane ubwo yahamirizaga mu Itorero ry’ Igihugu(Urukerereza) yatangiye atangaza ko yabarizwaga mu BATWA akurira mu Rukari aho avuga ko yabanye n’ abanyarwanda bose (Abahutu , Abatutsi, Abatwa).

Agira ati” Kubana n’ ingeli zose z’ abanyarwanda byaramfashije cyane kuko nibyo byatumye ndushaho kwiyumvamo igihugu n’ umuco wacyo ndibuka ko ibyo byatumye mpumuka ntangira no gukoresha ubwenge bwanjye nahawe n’ Imana ».

Igice kinini cy’ iki kiganiro umuhanzi Samputu agaragaza agaciro k’ umuco nyarwanda gakondo na muzika agendeye ku buhanga yavomye mu NTWATWA akanabyubahira ba nyir’ ubwite(Abasangwabutaka) mu rukundo rwinshi nk’ uko bamwe mubo yagiye akorana nabo babihamya ariko na mugenzi we Nyabyenda ashimangira ku agaciro abo bitwa Abatwa we yita ABATWARE bafite.

Ati” Nta Mutwa wahemuka kuko turi abanyir’ igihugu nk’ uko bizwi turi Abasangwabutaka nemera ko muri twebwe uzahemuka azaba atatiriye igihango kandi na none icyo nemera ni uko twese turi abanyarwanda icyo ubwacyo kirusha byose kandi tugomba kugisigasira tugahana amahoro ndetse tukubahana tunubahiriza uburenganzira bwa muntu.”

Gaston Rwaka

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePrince Philip, Umugabo w’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II, yitabye Imana
Next articleKwibuka 27: Perezida Kagame yavuze ku manza z’abahungabanya umutekano
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here