Airtel Rwanda na Canal + u Rwanda byatangije ubufatanye, bizatuma abakiriya bashobora kwishyura mu buryo bworoshye.
ni mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nzeri, aho abakiriya ba CANAL + na Airtel bashyiriweho uburyo bwo kwishyura bworoshye, bwizewe kandi bwihuse bukoresheje Airtel Money.
CANAL + u Rwanda ni ishami rya CANAL + INTERNATIONAL, ryerekana amashusho aribyo bizwi nka televiziyo na satelite muri Afrika kandi riboneka mu bihugu birenga 25 bya Afrika.
uyu muyoboro uboneka mu masheni ari mu ndimi zitandukanye, arizo igifaransa, ikinyarwanda n’Icyongereza kandi ukaba wagura ifatabuguzi kuva ku giciro gito aricyo 5.000 by’aafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Bwana Emmanuel Hamez, mu ijambo rye mu birori byo gutangiza iyi mikoranire, yagize ati: “Twishimiye gutangiza iyi serivisi nshya ku rubuga rwacu rwa Airtel Money kandi twishimiye abakiriya ba Canal + bose.”
Serivisi nshya yatangijwe uyu munsi ije ikurikira ubukangurambaga bukomeje gukorwa na Airtel Money bwiswe Free P2P butuma abakiriya ba Airtel Money bose bohereza kandi bakakira amafaranga yose ku buntu.
Gukanda * 500 * 4 * 3 * 2 * 4 * 1 # ugakurikiza amabwiriza, nibwo buryo buzakoreshwa mu kwishyura ifatabuguzi rya Canal+.
M.Louise