Home Uncategorized Denmark n’u Rwanda biyemeje gushyira hamwe mu gufasha impunzi n’abimukira

Denmark n’u Rwanda biyemeje gushyira hamwe mu gufasha impunzi n’abimukira

0

Minisitiri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’iya Denmark bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu bya politiki n’ibyerekeye abimukira n’abakenera ubuhungiro. ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa kabiri asinyirwa ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano yavuze ko aya masezerano azagera no mu zindi nzego z’ubufatanye.

Yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller, yavuze ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo byugarije ibihugu byombi.

Yagize ati “Tugiye gufatanya mu ngeri zitandukanye, kandi ikigiye gukurikiraho ni ukurebera hamwe uko twatangira gushyira mu bikorwa ibyo twasinye.”

Yongeyeho ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kuko ari igihugu cyihatira guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ati “Dushyira imbaraga no mu guteza imbere Afurika, kandi twabonye u Rwanda rushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya, rero twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku mpande zombi.”

Denmark n’u Rwanda basanzwe bafitenya umubano ushingiye kuri za ambasade n’ubwo uhagarariye u Rwanda muri Denmark afite icyicaro muri Sweden n’uhagarariye Danmark mu Rwanda akaba abarizwa i Nairobi muri Kenya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImpunzi ziva mu Burundi, Rwanda na DR Congo ziba muri Malawi zategetswe ibintu bikomeye
Next articleFilippo ukuriye HCR yaherekeje impunzi zari zitahutse zivuye mu Rwanda azigeze i Burundi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here