Perezida wa Gabon, yahiritswe ku butegetsi akimara gutsinda amatora. Igisirikare cya Gabon cyatangaje ihirikwa ry’Ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wari watangajwe ko yongeye gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatatu.
Itsinda ry’abasirikare bahiritse Ubutegetsi ryatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko batemerera Ali Bongo gukomeza kuyobora Gabon n’ubwo byari biherutse gutangazwa ko ari we watorewe kuba Perezida wa Repubulika. Ab abasirikare bavuze ko amatora yibwe kandi ko uwari uyoboye Igihugu aari agishoboye kukiyobora kuko ubumwe bw’abanyagihugu bwari buamze kwangirika. Iki gisirikare kiyemeje kongera kubaka ubumwe bw’abene gihugu gutangaza ko imipaka y’ubutaka bw’iki gihugu ifunzwe.
Iki gisirikare cyanahiritse inzego zose z’Igihugu zirimo inteko ishingamategeko, guverinoma n’inzego z’ubutabera gisaba abaturage gutuza mu gihe kigiye gushyira ibintu ku murongo.
Ubuzima bwa Ali Bongo Ondimba w’imyaka 53 y’amavuko ntabwo busanzwe bumeze neza kuko yigeze kubagwa mu bwonko.
Umuryango wa Ali bongo wari umaze ku butegetsi imyaka 56 uyobora Gabon, kuko ubutegetsi yabusigiwe na Se, Omar Bongo, mu mwaka wi 2009 ubwo yari yitabye Imana abumazeho imyaka 42.