Home Ubutabera Ibikorwa bya Kings bet Ltd ybahagaritswemu Rwanda

Ibikorwa bya Kings bet Ltd ybahagaritswemu Rwanda

0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), mu bubasha ruhabwa n’amategeko bwo kugenzura ibikorwa by’imikino y’amahirwe, rrwatangaje ko rwahagaritse uruhushya rwo mu cyiciro cya D Sportsbook rwa Kings Bet Ltd. Nyuma yo kugaragaza ko cyanyuranyije inshuro nyinshi n’amategeko n’amabwiriza agenga imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Mu itangazo rya RDB ryo ku wa mbere,italiki 25 kanama 2025,yavuze ko yafashe iki icyemezo nyuma y’uko iki kigo cyanyuranyije inshuro nyinshi n’Itegeko No. 58/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda n’amabwiriza ya RDB arebana n’iyo mikino.

Guhera ubu, Kings Bet Ltd isabwe guhagarika ibikorwa byayo bijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda. Abantu bose basabwe kutitabira cyangwa ngo bakorane n’iki kigo kugeza iki cyemezo gikuweho.

Yongeyeho ko ibikorwa byose byakorwa nyuma yo gusohoka kw’iri tangazo kizafatwa nk’icyica ry’amategeko, gikurikiranwe n’ibihano bigenwa n’amategeko birimo no kwamburwa burundu uruhushya rw’ibijyanye no gukora imikino y’amahirwe.

Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere ruributsa abahawe uruhushya rw’ibikorwa bijyanye n’imikino y’amahirwe kubahiriza ibiciriro rwagenwe gusa. Ibikorwa by’imikino bitatangiwe uruhushya cyangwa bidafite uburenganzira ntibyemewe.

Mu gihe bikozwe hakurikizwa ibiteganywa n’amategeko, harimo ibihano byo guhagarikwa kw’ibikorwa cyangwa kwamburwa uruhushya.

RDB ikomeje kwiyemeza kubungabunga imikorere myiza y’urwego rw’imikino y’amahirwe ikanakurikirana ko ibikorwa muri uyu mikino byubahiriza amategeko n’inyungu z’abaturage.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMenya icyo amategeko y’u Rwanda ateganya ku ubusaze bw’ibyaha
Next articleAbasirikare batatu barakomeza gufungwa kubera amatike y’indege

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here