Home Imyidagaduro Ibyo wamenya kuri Thierry wambitse impeta Umunyamakuru Cyuzuzo

Ibyo wamenya kuri Thierry wambitse impeta Umunyamakuru Cyuzuzo

0

Eng. Niyigaba Eric Thierry, niwe wigaruriye umutima w’umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D’Arc, ,abishyira ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo yamwambikaga impeta amusaba kuzamubera umufasha.

N’Ubwo Cyuzuzo asanzwe azwi cyane mu itangazamakuru kubera ibitangazamakuru bitandukanye yakoreye mu myaka myinshi ishize benshi bibajije ku wamwambitse impeta niba ari umunyarwanda cyangwa avuka ku munyarwanda n’umunyamahanga.

Thierry Eric Niyigaba, wambitse impeta Cyuzuzo ni umunyarwanda ukomoka mu ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Intara ya Butare. ni inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi cyane mu mashanyarazi (Engeneer in Electricity) ariko sibyo akora kuko yahisemo kwikorera ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi aho abikura hanze abyinjiza mu gihugu (Import), nkuko tubiksha inshute ze za hafi.

Cyuzuzo yishimiye kwambikwa impeta anashimira uwayimwambitse mu butumwa yatambukije ku mbugankoranyambaga bwakirwa n’inshuti ze n’abamukurikira bamwifuriza kuzagira urugo ruhire.

Cyuzuzo yagize ati “Dutangiye urugendo ruganisha ku kubana akaramata, ndagukunda Jaanu (akazina akunze kumuhimba), warakoze guha agaciro amarangamutima yanjye kuva ku munsi wa mbere.”

Cyuzuzo yakoreya amaradiyo atandukanye arimo radio Isango star, Royal fm na Kiss fm agikorera n’ubu akabana anakora ikiganiro Ishya kuri televiziyo y’Igihugu. Afite impamyabumenyi ya kaminuza mu itangazamakuru n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (master’s) mu mibanire mpuzamahanga(international relation).

Akimara kwambara impeta, yikije umutima ahobera umukunzi we amushimira intambwe ashyize ku rugendo rw’urukundo rwabo

Niyigaba ati “Ndagutsindiye cyuzuzo cyanjye!”

Bahise bafata udufoto tw’urwibutso rw’uyu munsi

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Uwari umuyobozi wa gereza yahamijwe icyaha cyo kwiba imfungwa
Next articlePerezida Kagame yakiriye abakuriye inzego z’Ubuzima ku Isi no muri Afurika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here