Home Amakuru Ikigo cya Iwawa gitwara Leta miliyoni 80 buri kwezi

Ikigo cya Iwawa gitwara Leta miliyoni 80 buri kwezi

0

Buri kwezi leta ishora asaga Miliyoni 80 mu kigo ngororamuco cy’Iwawa. Abashinzwe iki kigo bavuga ko aya mafaranga urebye ngo atari menshi ugereranyije n’akamaro iki kigo gifite ku bukungu bw’igihugu. Muri rusange aya yose agenda mu kugorora urubyiruko ibihumbi bine ruhabarizwa.

Mu gusobanura uko aya mafaranga akoreshwa, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, NRS, Bosenibamwe Aimé avuga ko aya mafaranga ari yo yifashishwa mu kurangiza inshingano zacyo. Harimo ayo kwigisha ubumenyi ngiro, kugura ibikoresho, guhemba abakozi n’ibindi.

Ubwo yari kuri Radio10 ku italiki ya 6/12/2018, yasobanuye inyungu iva muri aya mafaranga ashorwa muri uru rubyiruko. Bosenibamwe yavuze ko ubu iki kigo kimaze kugorora urubyiruko rusaga ibihumbi16. Ati “ Leta y’u Rwanda yahisemo ko ubukungu bwarwo bushingira ku banyarwanda bazima. Iyo bavuyeyo rero ni inyungu ku gihugu kuko bavayo bigishijwe imyuga itandukanye.

Igitekerezo cy’umuturage witwa Bryan, cyagarukaga ku kuba abana bava mu miryango yifashishe bakagombye kwishyura, dore kobahakura ubumenyi bugirira akamaro imiryango yabo. Cyakora kuri Bosenibamwe, ngo ubu leta iracyafata abajyayo bose nk’abafite ibibazo ariko ngo bizagera bihinduka uko igihe kizagenda gitambuka, hanozwa neza imikorere yacyo.

Agira ati “abantu nibamara kumenya agaciro iki kigo gifitiye abanyarwanda, bazajya bishyura. Uretse ko hari n’ababyeyi bifuza kwishyura ngo abana babo bajye kugororerwayo, ariko imiterere n’inshingano cyahawe ubu ntibitwemerera kwishyuza abajyayo.

Uretse aya mafaranga ashorwayo buri kwezi, hari n’andi Miliyali 12 agoma gukoreshwayo mu kuhavugurura ngo hagire ibikorwaremezo bijyanye n’ibikorwa bihakorerwa. Abavuyeyo uretse kugororwa, bavayo bazi imyuga itandukanye nk’ubudozi, ubwubatsi, ubukanishi n’ibindi

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKutavuga ababateye inda bakiri bato, bitiza umurindi abazibateye
Next articleImana y’I Rwanda ikwiye gufata umwanya wa mbere-Ntezimana Sebu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here