Home Amakuru Imana y’I Rwanda ikwiye gufata umwanya wa mbere-Ntezimana Sebu

Imana y’I Rwanda ikwiye gufata umwanya wa mbere-Ntezimana Sebu

0
Ntezimana Sebu, Umuvugizi w’Imana y’i Rwanda, ubwo yakirwaga ku kibuya cy’indege i Kanombe

Akubutse ku mugabane w’Uburayi, aho yari yaragiye kumenyekanisha ibijyanye n’imisengere y’abanyarwanda ndetse n’Imana yabo mu buryo bwa gakondo y’abanyarwanda, umuvugizi w’Imana y’u Rwanda bwana Ntezimana Sebu  yatangarije abanyamakuru ku wa 26 Mutarama uyu mwaka, ko urugendo amazemo ukwezi kose rwagenze neza, ko kandi abo yashoboye guhura nabyo bose babyumva neza bakaba barabihaye agaciro.

Yavuze ko ubutamwa yatanze bwa mbere kwari ukubwira abntu ko bakwiye gusenga bjyanye na Gakondo z’ziwabo aho guhitamo Imana z’abanyamahanga.

Yagize ati “ Abantu bakeneye kumenya ko umuco w’iwacu ariwo ufite agaciro kurusha imico y’ahandi, bafata imisengere dufite cyane kuko iyi ibakikije siyo y’iwacu, siyo kamere y’iwacu y’abanyarwanda, Imana y’I Rwanda yahozeho ahubwo abazungu barebye uburyo imyemerere yacu ihamye tunayihagazeho barayijyana barayihindura aba ariyo bagarura ari nayo dufite ubu”.

Edouard Mobalaka ukuriye ikipe itegura “Umunsi wera w’Umucyo”

Ku kibazo cy;’uko niba  abona bizamworohera kwemeza abantu iby’imyemerere ye, cyane ko abanyarwanda benshi bayobotse Imana ya Isiraheli, abandi bari mu myumvire y’Abarabu, yavuze ko nta kibazo kirimo kuko ashingiye ku bo yaganiriye nabo babyumvaga cyane birenze uko nawe yabitekerezaga, ko ndetse yavuye i Burayi yemeranyijwe na bamwe ko ku itariki ya 7 Nyakanga uyu mwaka bazaza ari benshi muri gahunda yo kwifatanya na bo mu kugaragaza iby’Imana y’I Rwanda yaremye ijuru n’isi. Uwo munsi ari nawo wiswe “Umunsi wera w’umucyo.”

Mobaraka Edward umwe mu banyarwanda bakunze kuvugwa cyane muri iki gikorwa cyo gushyiraho imisengere gakondo, akaba ari nawe uhagarariye abari gutegura Umunsi wera w’umucyo yabwiye itangazamakuru ko bahisemo kwimika umuvugizi w’Imana y’u Rwanda, kugira ngo ajye amenyekanisha ko n’u Rwanda rufite Imana kandi ikomeye ari nayo Imana yaremye ijuru n’Isi.

Andi makuru ashimangirwa na Mobalaka avuga ko ihuriro ryabo rimaze kugira abantu basaga 250 hiyongereyeho  abamaze gusaba ko bazahura bagera ku 9500.

biteganyijwe ko uyu munsi uzajya uba buri mwaka tariki 7 Nyakanga ukazajya utangizwa n’igitambo cy’isengesho nk’ikimenyetso kigaragaza ko Imana ari yo isumba byose.

Twababwira ko Bwana Ntezimana Sebu Umuvugizi w’Imana y’I Rwanda, muri urwo ruzinduko rw’ubutumwa,  yanyuze mu bihugu nk’Ubufaransa aho yananyuze mu Buholandi no muri Mauritius muri Afurika.

M.Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkigo cya Iwawa gitwara Leta miliyoni 80 buri kwezi
Next articleKarongi: Ngo indaya z’umwuga ntabwo zikibyara

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here