Home Ubuzima Karongi: Ngo indaya z’umwuga ntabwo zikibyara

Karongi: Ngo indaya z’umwuga ntabwo zikibyara

0

Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’abakora umwuga w’uburaya babana n’ubwandu bwa Sida mu karere ka Karongi, Madamu Uwimana Cecile, bibumbiye muri koperative Twihangirumurimo tumusezerere Karongi. Ubwo urugaga rw’Abanyamakuru barwanya Sida, n’izinsi ndwara z’ibyorezo mu Rwanda ABASIRWA, basuraga akarere ka Karongi ku wa 26 no ku wa 27 werurwe 2019, ku bitaro bikuru bya Kibuye ndetse n’ikigo nderabuzima cya Karongi.

Yagize ati; “abo bashya baza mu mwuga w’uburaya akenshi usanga ari abatarageza imyaka 18 y’amavuko, aho iwabo babirukana bakiyizira mu mwuga w’uburaya muri Bwishyura. Abandi ingo zinaniye nabo bagahitamo gukora uburaya, nibo usanga ari bo baba batariyakira neza”

Ngo kuba nabo batagipfa kubyara cyangwa se kwandura ubwandu bwa sida bushya, babikesha ikigo nderabuzima  cya Kibuye (centre de santé de Kibuye), kidahwema kubagira inama zituma bagira ubuzima bwiza, aho babagenera udukingirizo bitabaza mu gihe bananiwe kwifata bagiye kwigurisha.

Ibi kandi bishimangirwa n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kibuye Muganga Ndahimana Jean Pierre, avuga ko bahora babashishikariza kureka umwuga w’uburaya kuko atari mwiza kuri bo, ndetse no k’umuryango nyarwanda.

Yakomeje avuga ko bifashishije Koperative Twihangirumurimo Tumusezerere, iyo bamenye uje mu mwuga w’uburaya mushya bamugira inama yo kwipimisha Sida, basanga yaranduye agatangizwa imiti, yaba atarandura akagirwa inama yo gukomeza kwirinda kurushaho, yananirwa agakoresha agakingirizo. Ibi ngo bikumirwa ubwandu bushya, ndetse no gutwara inda bitateganijwe

Muganga Ndahimana Jean Pierre, ku bwe yumva abo bakora umwuga w’uburaya babireka bagatekereza ikindi bakora, kuko uriya mwuga urimo ibibazo byinshi k’umuntu ubana n’ubwandu bwa Sida.

Madamu Uwimana Cecile, uhagarariye koperative Twihangirumurimo Tumusezerere, utakibarizwa mu mwuga w’uburaya, uri mu buzima busanzwe, yavuze ko batangiye kugira igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bakora umwuga w’uburaya mu 2013, bise Tumusezerere Karongi, batangiye bari abanyamuryango 41, nyuma umwe aza gupfa basigara ari 40.

Madamu Uwimana Cecile, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bubinyujije mu kigo nderabuzima cya Kibuye, ngo iyo bapimye umuntu bagasanga yaranduye bahita bamutangiza imiti. Yavuze ko abibaruje bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Karongi ahagarariye ari 325, Gitesi 50, Rubengera 180, Mubuga 120, no muri Gashari 80, bose hamwe ni 755.

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya mu karere ka karongi, bavuga ko iyi koperative yabagiriye akamaro, aho bagurizwa mu matsinda bagakora ubucuruzi buciriritse, bakabona ibyo barya nibyo bambara.

Visi Meya w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madamu Dorosera Mukashema, yavuze ko icyo bakomeje gushyira imbere ku banyarwanda babana n’ubwandu bwa Sida batuye ako karere, ari ugukumira ubwandu bushya bwa Sida, no guharanira ko abagore batwite babana n’ubwandu bwa Sida babyara abana batanduye, .

Yashoje ashishikariza abo bakora umwuga w’uburaya, kubuvamo bagatekereza ikindi bakora kibabeshaho kitari uburaya, ati”ubuyobozi bwiteguye kubaba hafi mu iterambere ryabo, berekane uko bava mu buraya babikore nk’umuhigo, hanyuma uterwe inkunga nk’indi yose”.

Jean-Claude Afurika

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImana y’I Rwanda ikwiye gufata umwanya wa mbere-Ntezimana Sebu
Next articlePerezida Kagame afatanyije n’Abandi bakuru b’ibihugu yatangije ibikorwa byo Kwibuka25

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here