Home Amakuru Intambara y’Uburusiya kuri Ukraine yageze mu murwa mukuru Kiev

Intambara y’Uburusiya kuri Ukraine yageze mu murwa mukuru Kiev

0

Inzego z’ubutabazi muri Ukraine ziravuga ko hari abantu bapfuye n’abakomeretse kubera ibitero bya misile byarashwe mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.

Ntabwo haramenyekana neza umubare w’abapfuye n’inkomere.  

Ahantu nibura habiri hagati muri Kyiv harashwe nyuma gato ya saa mbili zuzuye z’igitondo ku isaha yaho, ari nayo y’i Gitega na Kigali.

Paul Adams, umunyamakuru wa BBC uri i Kyiv aravuga ko ibindi bitero byinshi byumvikanye i Kyiv nyuma yabwo.

Amakuru y’ibindi bitero arimo kuva n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Amashusho yafashwe n’abanyamakuru ba BBC rwagati i Kyiv arerekana imodoka zirimo gushya ariko nta nyubako ziboneka zasenyutse bikomeye.

Ibi biraboneka nk’ibitero bikomeye cyane by’Uburusiya muri Ukraine kuva mu byumweru bya mbere by’intambara.

Abanyamakuru bari  ku gisenge cya hotel batangaza amakuru Live babonye kimwe muri ibi bisasu bya misile.

Intabaza ivuza iyabahanda iburira igitero cy’igisasu yari yabanje kuvuga mu minota 90 yabanje.

Uburusiya ntiburavuga niba ingabo zabwo ari zo zarashe ibi bisasu muri Kyiv. 

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yatangaje kuri Twitter ko igihugu cye “kitazasenyurwa na misiles z’iterabwoba, nubwo zakubita umutima w’umurwa mukuru wacu…”

Ibi bitero kuri Kyiv bibaye nyuma y’amezi menshi uyu murwa mukuru utibasirwa.

Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin ashinje Ukraine “iterabwoba” mu gikorwa cyo guturitsa ikiraro gihuza Crimea n’Uburusiya.

Ukraine yahakanye ko ariyo yaturikije icyo kiraro.

Vitali Klitschko, wahoze ari umukinnyi w’icyamamare w’iteramakofe, ubu ukuriye umujyi wa Kyiv, yatangaje ko habaye “guturika kwinshi”, yizeza ko amakuru arambuye akurikiraho.

Turakomeza kuvugurura iyi nkuru….

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMbappe imbere ya Messi na Ronaldo mu bakinnyi bazinjiza amafaranga menshi
Next articleUmugore we na se wabo nibo bambitse Muhoozi ipeti rya Jenerali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here