Home Uburezi Kamonyi: CORONA yakomye mu nkokora imyigire y’abana b’inshuke

Kamonyi: CORONA yakomye mu nkokora imyigire y’abana b’inshuke

0
Ubwo ikinyamakuru Intego cyaganiraga n’ababyeyi barerera muri Immanuel Vision School/EMS

Ababyeyi barerera mu ishuri ry’inshuke ryashinzwe n’itorero Rwanda Immanueli riri mu murenge wa Runda, bemeza ko abana babo baryigagamo basubiye inyuma, kuko batakijya kwiga kandi abenshi bari bamaze kumenya kubara no kuvuga Icyongereza.

Ababyeyi batuye mu kagari ka Kabagesera, umudugudu wa Muhambara muri uwo murenge, ari naho iryo shuri ryubatse, babwiye ikinyamakuru Intego ko bari baragize amahirwe yo kubona ahantu hafi basiga abana, bityo bagakora imirimo ibateza imbere nta guhangayika.

Marie Louise Umuhoza umubyeyi twaganiriye

Marie Louise Umuhoza, ngo umwana we w’umuhungu ufite imyaka 5, wigaga muri iryo shuri nubwo Covid-19 yatumye amashuri ahagarara, ariko yahavanye ubumenyi burimo n’ikinyabupfura ugereranyije na mbere umwana ataraza kwiga.

Ati “Nta rindi shuri rituri hafi uretse ku Kamonyi no ku Ruyenzi kandi ni kure cyane,  ubu mbona aho musiga nkajya mu yindi mirimo kandi nta mpungenge ngira.”

Charlotte ushimishwa n’uko umwana we asigaye asenga mbere yo kurya

Niyonshuti Charlotte, na we ufite umwana muri iryo shuri, yatubwiye ko COVID-19 itaraza, umwana we yigaga muri Immanuel Vision School Rwanda/EMS, ngo hari hafi kandi heza, byatumaga abona ko umwana we aziga hakiri kare, kandi rikamwigisha gukura yubaha Imana.

Ati “ Hari igihe tujya kurya cyangwa kuryama agasenga, anaririmba uturirimbo tw’Imana baba babigishije ku ishuri”.

Niyonshuti ashimangira ko umwana uri ku ishuri aba atandukanye n’abandi, kuko nta mico mibi afata.

Zawadi we, ashimira cyane abashinze iryo shuri

Nyiragasigwa Uzamukunda Zawadi

Afite abana babiri, umwe yiga muri iryo shuri,  mbere umwana mukuru ataraza kwiga, ntiyamurekaga ngo akore akazi, gukora amasuku mu rugo, no guteka byaramugoraga kugeza umugabo aje akamumufasha.

Ati “umwana wange yahise ashabuka, kwituma mu myenda abicikaho, rwose iri shuri ryaramfashije”

Bernardine yatubwiye ko iryo shuri ritamugora kwishyura

Aba babyeyi kandi babyumva kimwe na Madamu Nteziyaremye Bernardine, uvuga ko akunda iri shuri kuko amashuri yigenga usanga atanga ireme ry’uburezi kurusha aya Leta.

Avuga ko umwana we wiga muri iri shuri rya Rwanda Immanuel akiri mu rugo atari asobanukiwe ibintu byinshi, ariko ubu abona asenga mu Cyongereza, akina mu Cyongereza n’utundi.

Ibyifuzo by’aba babyeyi ni uko abashinze iryo shuri  bakongera ibyumba by’amashuri, abana benshi bakabona aho biga ndetse baazaahigira n’amashuri yisumbuye.

Bagira bati “Iyaba MINEDUC yashakaga uko ako gashuri kakongera ibyumba, bakagira na Primaire ndetse kakazakura kakagera kuri Secondaire.”

Abarezi bemera ko kwiga no gusenga bikugira umuntu ukomeye.

Mujawamaliya Bazilissa, Madamu Pastor (Photo Archive)

Mujawamariya Bazilissa, ni umugore w’umupasiteri ariko anashinzwe kwita kuri abo bana, cyane cyane ibijyanye no kwigisha ijambo ry’Imana, avuga ko icyo Imana yabahamagariye ari ukurera abana mu ijambo ry’Imana bakiri bato.

Ati “Ntibyari gukunda ko tugera kuri buri rugo twigisha abana, ariko aha ni ho twasengeraga, tunafata icyemezo cyo kuhatangiza ishuri ry’inshuke, kugira ngo twegeranye abana, tubahe ubumenyi ariko banafite umusingi w’ijambo ry’Imana”.

Ashimangira ko umuntu afite ubumenyi ariko hakarengaho ijambo ry’Imana, uwo muntu aba yuzuye, kandi aba azagirira akamaro igihugu muri rusange.

Menyereza umwana inzira azanyura akiri muto, namara gukura ntazayoba” Madamu Pasiteri avuga ko iri jambo ryanditse muri Bibiliya, rikaba rimufasha cyane kuko umwana wigishijwe ijambo ry’Imana bimugiraho ingaruka nziza mu gihe  kizaza, kuko akurana indangagaciro nzima.

Gervais, ababyeyi bavuga ko ari umwarimu w’umuhanga bitangaje

Nsengimana Gervais na we ni umurezi, yigisha imibare n’iyobokamana, ibintu yahuguwemo nyuma yo kwiga ibijyanye n’indimi muri Kaminuza, ndetse yanahuguwe muri izo ndimi mu gihugu cya Korea.

Avuga ko yashoboraga no kujya gukora ahandi, ariko kwigisha abana bagakura bubaha Imana kuri we, ni umuhamagaro kandi ni umurimo umushimisha kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Ati “ Nakuriye mu cyaro nzi umwana udafite amahirwe yo kwitabwaho uko aba ameze, kandi nzi ko n’umwana ugize amahirwe yo kwitabwaho ashobora kuba umuntu ukomeye w’igitangaza”.

Avuga ko kuba ari gufasha abana bato, bashobora kuzavamo abantu b’ibitangaza, bimutera imbaraga.

Ibi binatuma kuba umwana yakwitumaho, yakwihagarikaho cyangwa se n’ibindi, wumva bisanzwe ahubwo ukihutira kumufasha kuko ni umuhamagaro.

Ubuyobozi bw’ishuri bubivugaho na bwo.

Pasteur Yampayinshuti, yahuje urugwiro n’abana, mbere ya Covid19 (foto Archive)

Pasteri YAMAYINSHUTI Cedesias akaba umuvugizi w’itorero rya Immanuel mu Rwanda,  akaba n’umuyobozi w’iri shuri Immanuel Vision School Rwanda/EMS, ubwo twamubazaga uko batekereje umushinga wo gutangiza iryo shuri, kuko ari mu rwego rwo gukora umurimo w’itorero, bahamagawemo n’Imana yagize ati:

“Gahunda yo gutangiza kurerera abana muri iri shuri, Ni i umuhamagaro si umushinga, kuko ni igitekerezo gishingiye ku bushake bw’Imana.”

Avuga ko itorero ari iry’Imana, kandi akaba ari yo yabahaye itegeko ko umuntu agomba gukora imirimo myiza, bityo gutangiza ishuri bikaba bimwe mu byo bagomba gukora, harimo kandi guteza aho batuye imbere batera ibiti byera imbuto bizaba birenga  ibihumbi cumi na bine (14.000) ndetse n’amashyamba.

Gutangiza ishuri rero, ni ugufasha imiryango, kuko ijambo ry’Imana rigomba guhera mu miryango, abantu bakabaho neza, bafite ibiti byera imbuto, bahumeka umwuka mwiza kandi bafite abana bajijutse.

Ati “Iyo dushyize imbaraga mu burezi bw’umwana, tuba dutegura ahazaza heza h’igihugu, ah’umuryango ndetse n’ah’itorero ry’Imana, igihe kirekire.”

Nubwo ari itorero bakeneye gufashwa na Leta

Mu gusubiza icyifuzo cy’ababyeyi cyo kongera ibyumba by’amashuri, ubuyobozi bwa Immanuel Vision School Rwanda/EMS na bwo burifuza gutangiza primaire ariko bizaterwa n’ubushobozi bazaba bafite.

Ariko kandi basaba Leta na yo kubafasha cyane cyane ko kuri uwo musozi nta mazi ahari, kandi kurera abana bato bisaba isuku nyinshi. Rero kuvoma ku mutwe usanga bihenze kandi bigoye.

Ubuyobozi bwite bwa Leta buti ”Ririya shuri ni igisubizo”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, ashimira abafatanyabikorwa mu iterambere (Foto Intyoza)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Bwana Mwizerwa Rafiki, yatubwiye ko iryo shuri ryashinzwe na Rwanda IMMANUEL arizi kandi ko rifitiye akamaro Abanyarwanda.

Avuga ko ashimira cyane abafatanyabikorwa mu kuzana ibikorwaremeza mu murenge ayoboye no kujijura abana b’u Rwanda.

Ariko, ku bijyanye n’ubufasha, avuga ko bakurikirana imikorere y’ayo mashuri, bakareba niba bakurikiza gahunda  z’imyigire yemewe na Leta.

Uyu muyobozi asubiza ku kibazo cy’amazi ategereye iryo shuri n’abaturage bahaturiye, yavuze ko hari umuyoboro mushya wamaze kuhashyirwa, ndetse bikaba biri mu byihutirwa kugira ngo abaturage batangire kuyahabwa mu ngo zabo, ndetse n’iryo shuri rikazahita riyabona.

Naho ku bijyanye n’umuhanda utameze neza, avuga ko bazagenda bawunoza, igihe bazakora umuganda, kuko umuhanda wo usanzwe uhari.

Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIcyo Evode Uwizeyimana yavuze amaze kugirwa Umusenateri
Next articleMount Kenya University is urged to bear Students’ issues caused by exams postponement

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here