Home Uncategorized Kenya: Impanuka y’indege yahitanye benshi

Kenya: Impanuka y’indege yahitanye benshi

0

Nibura abantu umunani bapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’impanuka y’indege yaguye ahari ibikorerwa iby’ubwubatsi  mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Ibitangazamakuru byaho biratangaza ko babiri muri abo bayitakarijemo ubuzima ari Abashinwa.

Abatangabuhamya babwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ibiro ko: “Twasangiraga ifunguro rya saa sita twumva ibintu bigwa dutegereza ko igice cy’inyubako kigwa turaheba.” umufundi wubakaga ho indege yaguye akomeza agira ati: “Tugezeyo, twasanze indege ariyo yaguye irangirika.”

Kugeza ubu kwimuka birakomeje ahabereye impanuka y’iyi ndege n’ubwo hataratangazwa icyayiteye.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’igihe gito habaye indi mpanuka y’indege ya gisirikare muri Kenya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgisupusupu yagizwe umwere ahita afungurwa
Next articleNyaruguru: Umunyeshuri yafatanywe umuhoro agiye kwihorera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here