Home Uburezi Nyaruguru: Umunyeshuri yafatanywe umuhoro agiye kwihorera

Nyaruguru: Umunyeshuri yafatanywe umuhoro agiye kwihorera

0

Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha ruvuga ko rutafunze umwana wiriwe akwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga wafatanywe umuhoro ku ishuri, RIB iraburira buri wese wakwirakwije amafoto y’uwo mwana ko ashobora gukurikiranwa kubera kwica amategeko.

Kuri uyu wa kane nibwo umwana wiga mu mwaka wa kabiri ku ishuri ribanza rihereye mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo yafatanywe umuhoro yari aje gukoresha mu kwihorera ku wundi mwana bari bafitanye ikibazo.

Amakuru aturuka mu Karere ka Nyaruguru avuga ko uyu mwana w’imyaka 13, kuwa 24 Kanama yirukanwe ku ishuri yoherezwa iwabo kubera imyitwarire mibi ariko nyuma akaza gushyamirana n’abandi banyeshuri. Nyuma y’igihano cyagombaga kurangira kuri uyu wa 26 Kamena, yaje yitwaje ibikoresho byo kwirwanaho aje guhangana n’abo bagiranye ikibazo mbere ariko afatwa ku bufatanya bwa polisi, inzego z’ibanze n’urwego rwa Dasso bamushyikiraza urwego rw’Igihugu rw’ubushinjacyaha mbere yuko agira uwo ahohotera.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwahamije aya makuru ariko bwihanangiriza abantu bose bakomeje gukwirakwiza amafoto ye bavuga ko aribo bari gukora icyaha gihanwa n’amategeko.

“ Nibyo koko umwana yafatanywe icyuma, ariko yarekuwe kuko umwana w’imyaka 13 ntafungwa aragororwa.” Dr. Murangira Thierry umuvugizi wa RIB akomeza agira ati: “ Umwana avuga ko yashakaga kwirwaho kuko buriya ku ishuri hari ukuntu abana bashobora kutumvikana umwe agahohotera abandi.” Dr. Murangira akomeza yihanangiriza abantu bari gukwirakwiza ifoto y’umwana.

Ati: “ Icyo tubwira abantu ni ukureka gukwirakwiza iriya foto kuko ni iy’umwana kandi umwana ararindwa, ikindi abari kuyikwirakwiza bamenye ko bari gukora ibyaha by’ikoranabuhanga (cyber crime) kandi iyo ibi byaha bikorewe ku mwana ibihano biriyongera. Gukwirakwiza ifoto y’umwana afashe icyuma ntabwo aribyo, umwana nta cyaha yakoze ni ikosa kandi biratandukanye kandi uko yaba yabikoze kose umwana akeneye kurindwa”

Mu mategeko ahana y’u Rwanda umwana uri munsi y’imyaka 14 ntahanishwa gufungwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Impanuka y’indege yahitanye benshi
Next articleByemejwe: Mu Rwanda hagiye gutunganyirizwa inkingo za Covid-19 zizafasha Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here