Home Politike Byemejwe: Mu Rwanda hagiye gutunganyirizwa inkingo za Covid-19 zizafasha Afurika

Byemejwe: Mu Rwanda hagiye gutunganyirizwa inkingo za Covid-19 zizafasha Afurika

0

Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, cyemereye u Rwanda ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo za Covid-19 mu mushinga ugomba gutangira “mu minsi ya vuba”.

Gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19 yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibihugu by’u Rwanda na Sénégal nibyo byo muri Afurika byayinjiyemo ku ikubitiro.

U Rwanda rwahise rutangira gusinyana amasezerano n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo bigerweho ndetse Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, uri mu ruzinduko na Perezida Kagame mu Budage, yatangaje ko BioNTech yemeye guha u Rwanda na Sénégal, ikoranabuhanga n’ubumenyi bwo kwifashisha mu ikorwa ry’inkingo.

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu yitabiriye inama yamuhuje n’Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Uğur Şahin. Ni inama yateguwe n’Umuryango KENUP Foundation. Yitabiriwe kandi na Perezida Macky Sall wa Senegal na Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen.

Aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo gukorera inkingo muri Afurika bahereye mu Rwanda na Senegal, nkuko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.

Mu itangazo BioNTech yashyize hanze, Prof. Dr. Ugur Sahin yavuze ko barajwe ishinga no guteza imbere ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Intego yacu ni ugukorera inkingo muri Afurika hashyirwaho inganda zikora inkingo hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuvuzi. Turajwe ishinga no gushora imari mu bushakashatsi no guhanga udushya mu ikorwa ry’inkingo no kubaka ubunararibonye ku mugabane wa Afurika.”

Birashoboka ko inkingo u Rwanda ruzakora zizaba ari kimwe n’izo BioNTech ikora kuko ariyo yagize uruhare mu ikorwa ry’urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ifatanyije na Pfizer, Ikigo cy’Abanyamerika nacyo kizobereye mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti.

Ni inkingo zizifashisha uburyo bugezweho buzwi nka mRNA butuma uwahawe urukingo umubiri ugira ubushobozi bwo kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe.

Ubusanzwe uko urukingo rukorwa, ruba rugizwe n’akanyangingo gato kadafite intege ka virus ruzaba rukingira. Iyo baruteye umuntu ka kanyangingo kakagera mu mubiri, abasirikare b’umubiri bahangana nako bakakanesha kuko nta ngufu gafite, ubwo bagahita basa n’abakora imyitozo ihagije baniyongera mu bwinshi hagamijwe kuzakubita inshuro undi mwanzi (virus) nk’uwo uzabatera.

Ku rukingo rwakozwe mu buryo bwa mRNA ho biratandukanye kuko ntirwifashisha akanyangingo ka virus, ahubwo iyo rugeze mu mubiri ruwigisha kurema intungamubiri ziwufasha kubaka ubudahangarwa.

Ubwo budahangarwa ni bwo bukora abasirikare bazahangana na ya virus iri gukingirwa mu gihe izaba yinjiye mu mubiri. Biba bisa n’aho ubwo budahangarwa ari karemano bitewe n’uko buremwa.

Uburyo bwa mRNA bwari bwaratekerejweho mbere hakorwa inkingo za Zika, ibicurane n’izindi, ariko abashakashatsi batangira kubukoresha hamaze kuvumburwa virus ya SARS-COV-2 itera COVID-19.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyaruguru: Umunyeshuri yafatanywe umuhoro agiye kwihorera
Next article23 b’Amavubi bazahangana na Mali na Kenya batangajwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here