Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye akorana na komisiyo y’igihugu ya UNESCO baravuga ko bifuza uburezi bwimakaza ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, n’uburezi burema umuntu ushaka amahoro mu kerekezo 2050.
Ni mu nama itegurwa n’amakomisiyo y’ibihugu akorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco UNESCO, mu Rwanda iyi nama ikaba yabereye muri Lemigo Hotel.
Abayitabiriye bavuga ko basanga hakwiye kubakirwa kumuryango ufite indangagaciro z’urukundo, kwita ku bumenyingiro n’ikoranabuhanga nka bimwe mungingo zigize ipfundo ryatuma abantu barushaho kugira ubumenyi bugendanye n’iterambere isi yifuza kugeraho mu myaka 30 irimbere buri wese abigizemo uruhare.
Sr Helene Nayituriki uyobora Urwunge rw’amashuri rwa Lycee Notre Dame de Citeaux ,wari muriyi nama ya UNESCO yabwiye itangazamakuru ko amaso ahanzwe abakiri bato kuko aribo bafite inshingano zo kuzasazisha abakuru.
Yavuze ko nk’abarezi bifuza kuzabona uburezi bwifashisha ikoranabuhanga neza, bwimakaza ubumenyingiro bukenewe, kurema umuntu w’isanga ku isi hose, ufite indangagaciro kandi ukunda amahoro. Ngo nkabarezi ntibifuza kubona abana bandagara ku mihanda, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.
Agaruka ku barezi ,yavuze ko abarezi bakwiye kwakira abana kandi bakanabereka urukundo, yongeyeho ko nubwo hakiri ikibazo mubijyanye n’umushahara wa mwarimu, ko icyambere ari ugukunda umwuga ukora kuko kurera ari umwuga ukomeye.
Yagize ati “Nibyo koko amikoro yígihugu ni make ugereranije n’ireme ryúburezi ryifuzwa, gusa umurezi agomba gukora nkuwikorera, hanyuma natwe icyo twifuza nuko leta yashaka ikindi kintu cyakunganira mwarimu, kuko umurimo akora utamwemerera kujya gushakisha ibindi bimwunganira mubuzima bwa buri munsi. Ikindi leta ikanakora za programme mu kwigisha zijyanye nibyo abantu bakeneye bishobora kubagirira umumaro”
Kalisa Calixte umuyobozi w’uburezi mu runana rw’amashuri rwimakaza amahame ya UNESCO muri komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO (CNRU), avuga ko yishimira intambwe nziza zagiyiye ziterwa mu burezi biturutse ku biganiro bitegurwa na UNESCO.
Kuba haragiyeho gahunda yo gushyira abanyeshuri babahanga mu mashuri nderabarezi (TTC) nandi mashuri yigisha uburezi, mu rwego rwo guteza imbere uburezi nikintu kingenzi, ashima na leta yumvise ibibazo by’ubucucike mumashuri ubu bukaba bugenda bugabanuka, kubera kongera ibyumba by’amashuri,ibi ngo bizatuma abarezi bagira ubwinyagamburiro buzabafasha gukurikirana abana barera neza.
Niki gikwiye guhinduka imyigire n’imyigishirize yejo hazaza izaba imeze gute?
Umunyamabanga nshingwabikorwa ya Komisiyo yigihugu ikorana na UNESSCO Mutesa Albert, we yavuze ko imyanzuro ifatirwa mubiganiro nkibi ihabwa agaciro mu gutegura gahunda y’amavugurura mu rwego rw’isi.
Yagaragaje ko isi imaze kumera nkumudugudu kubera gusangira amakuru, ngo rero habahari ibikwiye kwibandwaho bigashyirwamo n’imbaraga birimo kugira indangagaciro, ariko byose bikubakira ku ikoranabuhanga muburezi nkumurongo watumaba imibereho yabatuye isi ihinduka.
Mutesa ati “Urugero natanga ni nko mugihe cya Covid-19, aho hari abanyeshri bakomeje kwiga hifashishijwe ikoranabunga nyamara hakaba nabatarabonye ayo mahirwe. Aha rero kugirango isi izarusheho kuba nziza mu cyerekezo 2050 buri wese agomba kubigira ibye.”
Ingingo zose zigirwa muriyi nama zikusanywa mu rwego rwibihugu, ku rwego rw’Afurika ndetse ibitekezo byavuyemo bikagera no ku rwego rw’Isi.
Mu nshingano UNESCO ifite,harimo uburezi,ubumenyi,umuco ndetse n’itumanaho.
Biteganijwe kandi ko inama nkiyi itegurwa na UNESCO izahuza ibindi byiciri birimo abarimu ndetse n’abanyeshuri mu rwego rwo gukomeza kungurana ibitekezo ku burezi isi ikeneye mucyerekezo 2050.
Ibiganiro nkibi bikunda kubaho mubihe bidasanzwe bikaba byaratangiye kuba mu 1971, mu 1996, muri 2015 ndetse no muruyu mwaka.
Mu Rwanda hari ibigo by’amashuri 37 bifitanye imikoranire na komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO aho byimakaza amahame yayo, imikoranire ikaba yaratangijwe mu 1998.
Manirahari Jacques