Home Amakuru Leta ya RD Congo yakuye M23 mu mitwe bakomeza kugirana ibiganiro

Leta ya RD Congo yakuye M23 mu mitwe bakomeza kugirana ibiganiro

0

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 buri ruhande rurashinja urundi kongera kubura imirwano mu ntara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi bivuga ko mu gihe “habaga ibiganiro [i Nairobi], ababyitabiriye batunguwe no kubura kw’imirwano kwa M23/Makenga.

“Uruhande rwa guverinoma rwahise rusaba ndetse rwemererwa iyirukanwa ry’uwo mutwe witwaje intwaro no gukomeza kw’ibiganiro hamwe n’iyindi mitwe”.

Major Willy Ngoma, umuvugizi w’umutwe wa M23, mu itangazo yavuze ko guhera saa cyenda (15) z’amanywa ku wa gatandatu, abasirikare ba FARDC “byarangiye bagabye igitero cyabo kimaze iminsi myinshi gitegurwa batera ibirindiro bitandukanye bya M23 i BUGUSA”.

M23 ivuga ko yari imaze iminsi ibona ingendo z’abasirikare ba Congo begera ibirindiro byayo. Major Ngoma avuga ko iki iyi mirwano “biboneka ko igamije kudobya inzira y’amahoro iherutse kuva mu nama y’abakuru b’ibihugu bine i Nairobi”.

Ku wa kane w’iki cyumweru, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ubu ukuriye umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), yatumije inama irimo no gukemura ikibazo cya M23. Yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Uganda, u Burundi, DR Congo, u Rwanda ruhagararirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Iyo nama yemeje ko gushyiraho “aka kanya” umutwe w’ingabo z’akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.

Major Ngoma ati: “Muri aka kanya, FARDC irimo kurwana n’ingabo zacu ku birindiro byinshi byacu. M23 izirwanaho kugeza ku ndunduro y’ibitero bya FARDC”.

‘Nta biganiro n’imitwe yitwaje intwaro’

Hagati aho, urugaga rutari urwa leta ya Congo (société civile) rwo muri Kivu ya ruguru, rwavuze ko rwamaganye ibiganiro ibyo ari byo byose leta ya Congo yagirana n’imitwe yitwaje intwaro, bitari mu rwego rwo gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, nkuko bitangazwa na Radio Okapi.

Radio Okapi ya ONU isubiramo amagambo ya Etienne Kambale ushinzwe ibiyoborere myiza wo muri urwo rugaga, avuga ko ibihugu byo mu karere bikwiye kubaha DR Congo nkuko bikubiye mu masezerano y’amahoro y’i Addis-Abeba yo mu 2013.

Mu kwezi gushize kwa Weurwe, leta ya Congo yavuze ko umutwe wa M23 uyobowe na Général de Brigade Sultani Makenga, wavuye mu birindiro byawo ugaba ibitero ku ngabo za leta. Ariko umutwe wa M23 wavuze ko ahubwo ari ingabo za leta zawugabyeho ibitero mu birindiro byawo.

Amakuru avuga ko ndetse washoboye kwagura uturere ugenzura. Uturere twibasiwe cyane ni Cyanzu na Runyoni kugeza ku mujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda.

Ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa kane, M23 yari yasohoye itangazo ivuga ko wiyemeje guhagarika imirwano kugira ngo igirane ibiganiro na leta ya Kinshasa.

Ndetse kugira ngo uwo mutwe ugaragaze ko ufite ubushake bwo kumvikana, ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa 4, M23 yatangaje ko ivuye mu duce yari yarafashe, isubira mu birindiro yari isanganywe.

Imirwano ikimara kwaduka mu kwezi kwa gatatu, leta ya Congo yashinje u Rwanda ko ari rwo ruri gufasha umutwe wa M23 muri iyo mirwano, ibyo leta y’u Rwanda na M23 byahakanye.

Ubu abanyecongo babarirwa mu bihumbi 15 bahungiye muri Uganda, abandi bagera mu bihumbi 40 bahungiye mu tundi tuce twa Rutshuru, muri ‘groupements’ za Jomba, Busanza, Bweza na Bukoma.

Hari hashize imyaka igera hafi ku 10 umutwe wa M23 utavugwa mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara, bivuye ku masezerano yashyizweho umukono i Nairobi ku itariki 12 y’ukwa 12 mu 2013 hagati yawo na leta ya Kinshasa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMwai Kibaki wategetse Kenya imyaka 10 yitabye Imana
Next articlePerezida Kagame ategerejwe i Kampala kuri iki cyumweru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here