Home Politike Perezida Kagame ategerejwe i Kampala kuri iki cyumweru

Perezida Kagame ategerejwe i Kampala kuri iki cyumweru

0
Perezida Kagame ahuruka kuganira na perezida Museni i Nairobi, gusa ntihamenyekanye ibyo baganiriye

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda biratangaza ko bifite amakuru yizewe ko Perezida Kagame aragera mu mujyi wa Kampala muri Uganda kuri iki cyumweru aho aritabira ibirori by’isabukuru y’imfura ya Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ibi byiyongeraho kuba idarapo ry’u Rwanda ryazamuwe ku ingoro y’umukuru w’Igihugu wa Uganda nk’ikindi kimenyetso ko Perezida Kagame ari buhagere.

Ni ibirori Perezida Kagame ari bwitabire byatangiye ku wa gatanu w’iki cyumweru bikorwa mu buryo bw’imyidagaduro butandukanye, kuri uyu wa gatandatu byakomereje ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ naho kuri iki cyumweru bikaba biri bubere mu ngoro ya Perezida Museveni akaba ari nawe uri bwakire abari bubyitabire.

Ikinyamakuru Chmpreports, kivuga ko ibi birori byo kuri iki cyumweru byateguwe na Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni aribyo Perezida Kagame ari bwitabire. Iki kinyamakuru kivuga ko itsinda ryambere ry’abashinzwe urugendo rwa Perezida Kagame bageze i Kampala kuri uyu wa gatandatu.

Gen Muhoozi Kaineruga arizihiza isabukure y’imyaka 48 kuri iki cyumweru taliki ya 24 Mata 2022, ni isabukuru iri kwizihizwa mu buryo budasanzwe kuko yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse imihanda yose bigatuma n’imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kampala ifungwa.

Kuri uyu wa gatandatu ubwo yizihazaga iyi sabukuru we yavuze ko yayiteguye mu buryo budasanzwe kubw’impamvu 2 zirimo kuba Igihugu cye cyarasubukuye umubano n’u Rwanda no kuba icyorezo cya Covid-19 kimaze gucisha make muri Uganda.

Ati “Nk’igihugu nanone twagize igihe cy’umubano mubi n’umwe mu baturanyi bacu ba hafi, n’igihugu cy’abavandimwe cy’u Rwanda. Muribuka ko umupaka wamaze imyaka igera kuri itatu ufunze ndetse abaturiye umupaka bahuye n’ibibazo, nta bucuruzi, nta mafaranga ariko ikiri hejuru y’ibyo abantu bari bafite ibibazo kuko batabashaga kugenda ngo basure imiryango yabo n’inshuti zabo ziri hakurya y’umupaka, ku bw’ibyo icyo cyari ikibazo gikomeye ariko turashima Imana kuko yakemuye icyo kibazo. Umubano wacu ni mwiza ndetse mu gihe kiri imbere uzaba mwiza kurushaho, mfite icyizere.”

Mu birori by’iyi sabukuru hatumiwemo abanyarwanda benshi barangajwe imbere na Perezida Kagame, umuhanzi Intore Masamba uri bususurutse abari bwitabire ibirori by’iyi sabukuru biri bubere mu biro by Perezida Museveni, MIss Mutesi Jolly n’abandi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta ya RD Congo yakuye M23 mu mitwe bakomeza kugirana ibiganiro
Next articleKamiliza w’imyaka 70 aracyari isugi kandi afite icyizere cyo kubona umugabo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here