Home Iyobokamana Leta yashyiriyeho ADEPR abayobozi bashya b’inzibacyuho

Leta yashyiriyeho ADEPR abayobozi bashya b’inzibacyuho

0

Nyuma y’amakimbirane yatumye leta  ivana ku nshingano Rev Karuranga Ephrem n’inzego zose nkuru z’ubuyobozi muri ADEPR, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko Pastor Ndayizeye Isaie ari we Muyobozi wa Komite y’inzubacyuho iyoboye itorero ADEPR, akaba anahagarariye umuryango mu rwego rw’amategeko.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje urutonde rw’abayobozi b’inzibacyuho b’Itorero ADEPR nyuma y’aho ku ya 2 Ukwakira 2020,  rwafashe ikemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi  zirimo na Biro Nyobozi nyuma y’ibibazo, imikorere n’imikoranire mibi  bimaze iminsi birivugwamo.

Inzego zakuweho ni  Komite Nyobozi, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nkemurampaka n’Inteko rusange,

Mu rwego rwo gushaka umuti urambye wo gukemura ikibazo cya ADEPR, hashyizweho Komite iyobora ADEPR mu gihe k’inzibacyuho igizwe n’abantu batanu (5) bakurikira:

Pastor NDAYIZEYE Isaie: Umuyobozi wa Komite y’inzibacyuho akaba anahagarariye Umuryango wa ADEPR mu rwego rw’amategeko.

Pastor RUTAGARAMA Eugene: Umuyobozi wungirije.

Pastor BUDIGIRI Herman: Umuyobozi Nshingwabikorwa muri ADEPR.

Madamu UMUHOZA Aulerie: Umuyobozi ushinzwe umutungo, imari n’ imishinga muri ADEPR.

Madamu GATESI Vestine: Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi muri ADEPR

RGB yavuze ko iyi komite ifite igihe kingana n’amezi 12 uhereye kuwa 08/10/2020 gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa,   ikaba ifite inshingano z’ingenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’ imikorere n’imikoranire muri ADEPR no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR;

Iyi komite ifite kandi ububasha bwo gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo bya ADEPR kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura, ndetse no wemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura muri ADEPR.

Impamvu yatumye RGB yinjira muri iki kibazo

Ubuyobozi bwa RGB bwatangaje ko ikemezo cyo guhagarika no gukura mu myanya abayobozi ba mbere cyafashwe  nyuma y’inama zitandukanye, ariko abo bayobozi bakananirwa  gukemura ibibazo mu miyoborere byakomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize itorero ADEPR.

Iki kemezo kandi ngo cyafashwe hashingiwe ku itegeko N0 27 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, mu ngingo yaryo ya 16 ibuza imiryango kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano, ituze n’ubuzima byabo, imico mbonezabupfura, ndetse n’imyitwarire myiza mu mikorere yayo.

Icyo gihe ni bwo RGB  yahise iha Madamu Umuhoza Aulerie inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo akaba ari na we wazikomeje mu gihe hashyizweho abayobora  mu gihe k’inzibacyuho.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUSA: Covid-19 ikomye mu nkokora amatora y’umukuru w’igihugu
Next articleCovid19, Abagore babuze ubwishyu bw’amazu bakoreragamo ubukorikori

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here