Home Imikino Mico Justin yasinyiye Rayon sport

Mico Justin yasinyiye Rayon sport

0

Rayon sport imaze gusinyisha umukinnyi wambere nyuma y’igihe abafana bayo bibaza igihe izatangira gusnyishiriza abakinnyi kuko andi makipe yari abagerereye.

Mico Justin rutahizamu w’ikipe y’igihugu amavubi wari umaze igihe mu ikipe ya Police fc yagezemo avuye muri AS Kigali ni we mukinnyi ubimburiye abandi mu gusinya muri rayon sport muri uyu mwaka wa 2021.

Amakuru avuga ko Mico Justin asinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iyi kipe y’abafana benshi, akaba ahawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon sport isinyishije uyu mukinnyi nyuma yo gutakaza Mugisha Gilbert werekeje muri APR FC na Rugwiro Herve wagiye muri AS Kigali.

Hari amakuru yemeza ko irin mu biganiro n’umutoza Masudi Djuma wigeze kuyitoza ikaba iri no kuganira n’abakinnyi nka Byisenge Emery wari usanzwe muri AS Kigali.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCarlos Ghosn wari ukuriye uruganda rwa Nissan yakuwe mu Buyapani mu ikarito
Next articlePasiteri wo mu itorero Inkuru nziza afunzwe akekwaho gusambanya umwana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here