Home Amakuru Carlos Ghosn wari ukuriye uruganda rwa Nissan yakuwe mu Buyapani mu ikarito

Carlos Ghosn wari ukuriye uruganda rwa Nissan yakuwe mu Buyapani mu ikarito

0

Saa yine n’igice z’ijoro rikonje mu kwa 12/2019, umuntu wahoze akuriye uruganda rukomeye ku isi rw’imodoka yari azingiye mu gikarito ngo kinjizwe mu ndege, ategereje gucika akava mu Buyapani.

Carlos Ghosn yibuka ko indege yagombaga guhaguruka saa tanu z’ijoro.

Ati: “Iminota 30 yo gutegereza mu gikarito kiri mu ndege itarahaguruka, ishobora kuba aricyo gihe kirekire nategereje mu buzima bwanjye.”

Ubu, ku nshuro ya mbere, uyu mugabo wari akuriye ibigo bya Nissan na Renault yavuze birambuye uko yacitse Ubuyapani.

Mu kiganiro cyihariye na BBC, Ghosn yavuze uko yihinduye umuntu uciriritse mu mihanda ya Tokyo, impamvu ibikarito binini bitwara ibikoresho by’imiziki byakoreshejwe, n’uko yiyumvise indege igeze mu gihugu cya Liban avukamo.

Ati: “Byari ibyishimo birenze amaherezo, ubu ngiye kubasha kubara iyi nkuru.”

Ghosn yatawe muri yombi mu kwa 11/2018 aregwa na Nissan kubeshya ko afata umushahara muto no gukoresha nabi imari y’uruganda. Ibyaha we ahakana.

Carlos Ghosn yahunze Ubuyapani ari mu gikarito cy'ibikoresho bya muzika gisa n'ibi
Carlos Ghosn yahunze Ubuyapani ari mu gikarito cy’ibikoresho bya muzika gisa n’ibi

Icyo gihe, Ghosn yari ‘chairman’ wa Nissan uru ruganda rw’Abayapani. Yari kandi ‘chairman’ wa Renault rw’Abafaransa, akaba n’umukuru w’ihuriro ry’izi nganda zombi n’urwa Mitsubishi.

Kugabanya ikiguzi yazanye muri Nissan – byabonwe bwa mbere nk’ibiteye ikibazo – byaje kuboneka ko byafashije uru ruganda kubahwa no kuba mu zizwi cyane.

Ariko avuga ko yabaye “inzirakarengane” yo kwirwanaho kwa Nissan mu guhangana na Renault yariho izamuka cyane nubwo ari nayo ifite 43% by’uru ruganda rw’Abayapani.

Inkuru mbarankuru yitwa Storyville ivuga kuzamuka bidasanzwe no kugwa bya Carlos Ghosn, igice cya nyuma cy’iyi nkuru mbarankuru kiratangazwa kuri BBC 4 uyu munsi tariki 14 z’ukwa karindwi.

‘Igikuba, ihungabana ritavugwa’

Avuga ku ifatwa rye ku kibuga cy’indege i Tokyo mu myaka itatu ishize, Ghosn ati: “Ni nko kumva ugonzwe n’imodoka nini cyangwa ikindi kintu giteye ubwoba kikubayeho.

“Ikintu nkibuka n’ubu ni uko icyo gihe numvise ari igikuba, n’ihungabana ritavugwa.”

Ghosn yajyanywe muri gereza ya Tokyo yambikwa imyenda y’imfungwa ashyirwa muri kasho ya wenyine.

Ati: “Ako kanya nahise ntangira kwiga kubaho nta saha mfite, nta mudasobwa, nta telephone, nta makuru, nta karamu, nta kintu na kimwe.”

Ghosn yamaze igihe kirenga umwaka afungiye muri gereza cyangwa afungiye mu nzu iri muri Tokyo nyuma yo kurekurwa by’agateganyo.

Ntabwo byari bizwi neza igihe urubanza rwe ruzabera – hari ubwoba ko bishobora gufata imyaka – kandi yashoboraga gufungwa imyaka 15 iyo ahamwa n’ibyaha, mu gihugu 99,4% baregwa bahamwa n’ibyaha.

Mu gihe yari afungiye mu nzu, ubwo Ghosn yabwiwe ko ashobora kubonana n’umugore we Carole, nibwo yashatse uko yacika.

Carlos na Carole Ghosn
Umugambi wo gucika yawuteguye amaze kwemererwa kujya abonana n’umugore we Carole

Ati: “Umugambi wari uko ntagomba kwerekana isura yanjye bityo nagombaga guhishwa ahantu. Kandi uburyo bwonyine bwo kumpisha bwari mu gikarito cyangwa mu muzigo ku buryo nta muntu wambona, uwo mugambi warashobokaga.”

Avuga ko igitekerezo cy’igikarito kinini gitwara ibikoresho bya muzika “nicyo cyashobokaga, cyane ko muri icyo gihe hari ibitaramo byinshi bya muzika mu Buyapani.”

Ariko se ni gute umuntu wahoze azwi cyane – ubwo wari ufunzwe – yashoboraga kuva mu nzu icunzwe cyane abamo mu murwa mukuru akagera ku kibuga cy’indege akabasha gucika?

Ghosn avuga ko uwo mugambi wo kwigira umuntu usanzwe bishoboka. Ati: “Byagombaga kuba umunsi usanzwe nemereweho kugenda n’amaguru mu myenda isanzwe, ariko bikaza guhita bihinduka.”

Ghosn yagombaga guhindura imyenda yambaye imyaka nk’umuntu ukomeye cyane mu nganda z’imodoka ku isi, akambara ibintu byoroheje cyane. Jeans n’umupira.

Ati: “Nagombaga kujya ahantu ntigeze njya, nkagura imyenda ntigeze ngura. Ibyo byari mu buryo bwo kwiha amahirwe ashoboka yo kugira ngo hatagira umuntu n’umwe unyitaho.”

‘Igihe nyacyo’

Kuva i Tokyo, Ghosn yagombaga kugenda muri gari ya moshi akagera i Osaka aho indege bwite yari imutegereje ku kibuga cy’indege cyaho ngo imujyane. Ariko mbere na mbere, igikarito yagombaga kwihishamo muri hotel iri hafi aho.

Ati: “Iyo ugeze mu gikarito, nta kindi utekereza uretse kuvuga uti ‘uyu niwo mwanya wanjye, sinawuhusha.’ Nuwuhusha urabyishyura ubuzima bwawe.”

Ghosn yavanywe muri Hotel atwawe n’abagabo babiri, umuhungu na se Michael na Peter Taylor bari bihinduye abanyamuziki.

Ghosn yamaze mu gikarito isaha imwe n’igice, nubwo yumva byamaze “umwaka umwe n’igice”.

Michael Taylor na his son Peter
Michael Taylor n’umuhungu we Peter bigize abanyamuziki ngo bafashe Carlos Ghosn gucika

Iyo ndege bwite yahagurutse ku gihe, na Ghosn – wahise ava mu gikarito – bagenda ijoro ryose, bahindura indege bageze muri Turkiya, mbere yo kugera i Beirut bucyeye.

Liban nta masezerano yo guhana abakekwaho ibyaha ifitanye n’Ubuyapani, bityo yemerewe kuguma aho.

Gusa, Abanyamerika Michael Taylor n’umuhungu we Peter, baje gutangwa na Amerika ibaha Ubuyapani aho ubu bashobora gufungwa imyaka itatu kubera gucikisha Ghosn.

Undi ushobora gufungwa ni Greg Kelly, wakoranaga na Ghosn muri Nissan, ugifungiye mu nzu i Tokyo aregwa ko yafashije uwahoze ari shebuja guhisha ibyo ahembwa nyakuri. Ibyaha we ahakana.

Bite ku bandi basigaye mu Buyapani?

Ghosn ati: “Bambwiye ko iherezo ry’urubanza [rwa Greg Kelly] ari mu mpera z’uyu mwaka. Imana niyo izi ibizavamo. Kuko mvuga ko ari impamvu za ntazo.”

Yongeraho ati: “Ngirira impuhwe abantu bose barenganywa kandi bafashwe bunyago n’ubucamanza bw’Ubuyapani, bose.”

2px presentational grey line

Isesengura ry’ubuzima bwa Carlos Ghosn

Ghosn mu Buyapani yari abayeho ubuzima nk’ubw’umukuru w’igihugu kurusha umukuru w’uruganda. Ariko yujuje imyaka 60 ari mu rukiko yambaye nk’imfungwa.

Uyu munya-Liban na Brasil, wari ukuriye icya rimwe Renault na Nissan – yari ateye ikibazo bamwe muri izi kompanyi zombi.

Muri Nissan hari abari bafite ubwoba ko agiye kubirindura business y’Ubuyapani ku nyungu z’Abafaransa. Abandi muri Renault ntibishimire kumubona yiganje mu binyamakuru bikomeye by’i Paris.

Nubwo yari amaze imyaka 20 muri Nissan, gufatirwa i Tokyo agafungwa bivuga ko yari amaze guhuma ijisho muri ibi bigo byombi yariho agerageza guhuza.

Ubu avuga ko ari gukorana n’abanyametegeko ngo agerageze kweza izina rye.

Kugeza ubu aracyari umuntu ukomeye uba mu buhungiro arinzwe n’abafite imbunda i Beirut mu gihe areba imbere he hazaza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgihugu cy’Afurika cyambere kigiye gutangira gukora inkingo za Covid-19
Next articleMico Justin yasinyiye Rayon sport
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here