Home Amakuru Mozambique: Ikigo cya gisirikare kibamo n’abanyarwanda cyatewe

Mozambique: Ikigo cya gisirikare kibamo n’abanyarwanda cyatewe

0

Mu mpera z’icyumweru gishize inyeshyamba zo mu mutwe wa leta ya Kisilamu zirwanira  mu Gihugu cya Mozambique zagabye igitero ku kigo cya gisirikare kiri hafi y’ahatunganyirizwa Gaz mu majyaruguru y’intara ya Cabo Del Gado.

Iki gitero cy’inyeshyamba ku kigo cya gisirikare kibaye icya gatatu mu gihe kitageze ku mezi abiri.

Bavuga ko abo bagabye igitero barimo gushaka intwaro n’ibyo kurya.

Ibitangazamakuru byo muri Mozambique bivuga ko habaye imirwano ikomeye hagati y’abasirikare n’abakekwaho kuba inyeshyamba hapfa abantu ku mpande zombi.

Ibi binyamakuru bikomeza bivuga ko hari abasirikare bahunze ikigo babarizwagamo bahungira mu mujyi wa Palma.

Iki kigo cyagabweho igitero kirimo n’abasirikare b’u Rwanda, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Mozambique, gusa ingabo za Mozambike cyangwa ingabo z’u Rwanda ntacyo ziratangaza kuri iki gitero.

Abasirikare b’Abanyarwanda ni bamwe mu bamaze igihe mu Gihugu cya Mozambique mu Ntara ya Cabo del Gado, aho zafashije kurwanya inyeshyamba zari zarigaruriye iyi ntara n’ubu zikaba ziriyo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMusanze: Indwara idasanzwe ifata abantu bihariye yagizwe ibanga
Next articleAngola: Dos Santos ntiyarozwe, ahazashyingurwa umurambowe hateje impaka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here