Ibi bisobanura impinduka zikomeye mu mategeko agenga abakozi ba Leta mu gihugu kandi bikozwe nyuma y’impaka nyinshi zimaze imyaka myinshi zivuga ku kibazo cy’ikiruhuko cy’ababyeyi b’ababagabo.
Umuyobozi w’abakozi ba Leta muri Nigeria, Folasade Yemi-Esan, yavuze ko ikiruhuko cy’ababyeyi cy’iminsi 14 kizafasha ababyeyi b’abagabo n’impinja zabo “kubana neza”.
Avuga ko ikiruhuko kireba abagabo bafite abo bashakanye babyaye ndetse n’ababyaye umwana utararenza amezi ane.
Mbere yiyi politiki, abagore bonyine ni bo bari bafite uburenganzira bwo kuruhuka.
Ikiruhuko cyo kubyara ku bagabo kimwe mu bimenyetso bw’ubusumbane bw’ibitsina
Itangizwa ry’ikiruhuko cyo kubyara muri Nigeria rije mu gihe abakangurambaga bakomeje guharanira ko abagabo bagira uruhare runini mu kwita ku bana no gushyigikira ababyeyi.
Uku ni ugushaka kuva mumigenzo yo guharira inshingano zo kurera gusa ababyeyi b’abagore.
iki kiruhuko kighiye kujya gihabwa abagabo muri Nigeria, nti kiri henshi ku isi ku nko mu Rwanda umugabo wabaye ahabwa ikiruhuko cy’iminsi 4 mu gihe umugore aruhuka iminsi 120.