Home Ubutabera Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaciriye inkonizamba Dr. Habumuremyi wari minisitiri w’intebe

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaciriye inkonizamba Dr. Habumuremyi wari minisitiri w’intebe

0

Dr Pierre Habumuremyi wahoze ari minisitiri w’intebe yasubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugumishaho ibihano by’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw yakatiwe n’urw’Ibanze.

IBi bije bisubizia ibyo amaze igihe asaba by o gufungurwa bitewe n’indwara nyinshi asanganwe zirimo n’zidakira.

Ku wa 27 Ugushyingo 2020 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe afungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw.

Dr Habumuremyi yahamijwe iki cyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Nyuma yo gukatirwa, yahise ajuririra iki cyemezo ndetse umwanzuro ku bujurire bwe watangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nzeri 2021.

Urukiko rwanzuye ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, agafungwa umwaka umwe n’amezi acyenda agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

Ibi bisobanuye ko uyu mugabo watawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, amaze amezi 15 muri gereza; ashobora gufungurwa nyuma y’amezi atandatu uhereye uyu munsi. ibi byloogufungurwa kwe kandi bishobora no gukorwa mbere mu y’iki gihe mu bitewe n’uko yaba yitwaye muri gereza.

Mu gihe azaba afunguwe, Dr Pierre Habumuremyi, asabwa kwitwararika mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu kugira ngo igihano cye kitongerwa.

Iyo urukiko rutanze igihano gisubitse biba bivuze ko uwagihawe iyo akoze icyaha igihe yahawe kitarangiye, mu bihano bindi ahabwa hongerwaho na cya kindi atarangije.

Mu cyemezo cy’urukiko, Umucamanza yagumishijeho igihano Dr Pierre Damien Habumuremyi yari yarakatiwe n’Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 892 Frw.

Yavuze ko ‘kubera uburwayi yagaragaje n’abamuhagarariye mu mategeko bakaba baraburanye basaba ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi rwamuha igihano gisubitse.’ Yasobanuye ko Urukiko rufashe icyemezo cyo kumusubikira igihano hisunzwe ingingo z’amategeko mu ya 239 y’Igitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda.

Dr Pierre Habumuremyi aregwa muri dosiye imwe na Serushyana Charles wahoze ari Umucungamungo wa Christian University Of Rwanda; uyu we urukiko wakomeje kumugira umwere nk’uko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabitetse. Ni icyemezo gishingiye ku kuba ibyakozwe byose byabaye atakiri umukozi w’iyo kaminuza.

Umucamanza yavuze ko Serushyana adakwiye kubazwa ibintu byakozwe atakiri umukozi wa Kaminuza. Yashimangiye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha n’icy’abaregera indishyi nta shingiro bifite.

Mu isomwa ry’uyu mwanzuro, yaba Dr Pierre Damien Habumuremyi n’abamwunganira mu mategeko nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.

Dr Pierre Damien Habumuremyi asanzwe yunganirwa n’abanyamategeko babiri Me Kayitare Jean Pierre na Me Bayisabe Erneste.

Mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo bamwe bo mu muryango wa Dr Pierre Damien Habumuremyi ndetse n’abamureze basaba guhabwa indishyi.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi muri Nyakanga 2020, Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho icyaha cy’ubuhemu n’icyo gutanga sheki zitazigamiwe.

Yaburanye ahakana ibi byaha ariko Urukiko rumuhamya icyo gutanga sheki itazigamiwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGSMA Research Shows 3.4 Billion People Do Not Use Mobile Internet
Next articleNigeria ikoze amateka yo guha ikiruhuko kinini umugabo wabyaye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here