Home Ubutabera Nta rwango dufitiye Munyemana kuko twari no kurugirira murumuna wa Perezida Habyarimana

Nta rwango dufitiye Munyemana kuko twari no kurugirira murumuna wa Perezida Habyarimana

0
Abarokotse Jenoside i Tumba bongeye kugaragaza ahari icyobo cyajuganwagamo ababaga bishwe bakuwe mur biro bya Segiteri

Bamwe mu baturage bo  mu Murenge wa Tumba, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko Dr Munyemana Sosthene uri kuburanira mu Bufaransa kuba bari kumushinja kugira uruhare muri Jenoside yabakorewe atari urundi rwango bamufitiye cyangwa hari ibindi bamwifuzaho kuko biba byaranabaye kuri murumuna w’uwari perezida w’u Rwanda Juvenal Hbayarimana bakoranaga mu bitaro bya CHUB witwa Bararengana.

Aba baturage bavuga ko Murumuna wa Habyarimana witwa Bararenga we batazi iherezo rye kandi ko benshi batamwumva avugwa mu kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi b’i Tumba muri Huye.

Umwe mu barokotse ati: “ Nta rundi rwango dufitiye Munyemana kuko twari no kurugirira Bararengana bakoranaga mu bitaro, uyu Bararengana ni murumuna wa Habyarimana wari perezida w’u Rwanda ariko nti tuzi amaherezo ye natwe ni amatsiko dufite, ese we nta ruhare yagize ko ntawe umuvuga?

Ahubwo nawe dukeneye kumenya amakuru ye kuko nti tuzi nawe niba hari ibyo yakurikiranweho cyangwa niba atarigeze agira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.”

Abandi nabo bavuga ko Munyemana ibyo ashinjwa yabikoze kuko yagaragaye mu nama zitandukanye zacuriwemo imigambi yo kurimbura abatutsi.

Ati: “ nta rundi rwango tumufitiye icyo twifuza ni ubutabera, ukuri kukamenyekana”

Aba baturage banahamya ibyo kuba barafungiranwaga mu biro bya Segiteri bigizwemo uruhare na Munyemana Sosthene.

Ati : “ Niba avuga ko yarokoye abantu ni avuge uwarokokeye muri segiteri yari yafunze agatwara urufunguzo, ko abantu bahoraga bayijyanwamo nyuma bakayinwamo bagiye kwicwa ni inde waharokokeye, ni inde yazaniye amazi cyangwa ibyo kurya muri iyo Segiteri.”

Abarokotse Jeneoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge bakomeza bavuga ko babazwa no kuba barishwe bakanagambanirwa n’abantu batari bafite gakondo i Tumba.

Bati “ Ikibabaje ni abantu batari kavukire hano ni abantu baje turabakira turaturana nyuma baza kutwica ari uwo Munyemana, ari Ruganzu n’abandi benshi nti bavukaga inaha niyo mpamvu ntacyo dupfa nabo kuko nti twari twadikanyije amasambu nabo.”

Aba baturage bari bishimiye imikirize y’urubanza mu rwibanze mu rukiko rwa rubanda i Pari rwasomw emu myaka ibiri ishize kuko rwari rwahamije Munyemana ibyaha.

Munyemana Sosthene, uri kuburana ubujurire mu rukiko rwa rubanda rwa Paris, muri 2023 yari yarahamijwe ibyaha bitatu birimo uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kugambirira gukora jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 24.

Ibyari ibiro bya Segiteri ya Tumba yafungirwagamo Abatutsi mbere yo kujya kwicwa byahindutse ibiro by’Akagali ka Gitwa
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarasira Aimable yakatiwe gufungwa imyaka itanu, amaze ine mu igororero
Next articleNyabihu: Abayobozi 14 bafunzwe bakekwaho kunyereza umutungo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here