
Polisi y’Igihugu yaburiye abakoresha imbugankoranyambaga bakwirakwiza amashusho n’amafoto y’abantu bari mu kaga ibabwira ko bashobora kwisanga imbere y’ubutabera kubera ibyo bikorwa.
Polisi y’Igihugu ivuga ko amashusho atemewe ari amaraso y’abantu bari kuva amaroso, amafoto y’umurambo n’andi.
Ikomeza igira iti: “ By’umwihariko gukwirakwiza amafoto y’impanuka. Ahabereye icyaha, impanuka, inkongi n’umuntu wariwe wese uri mu kaga ntibyemewe kuko ari intandaro y’imyitwarire ishobora kuba ibyaha.”
Polisi ivuga ko zimwe mu ngaruka nzo gukwirakwiza amfoto y’uwahuye n’ibyago ari ukumetesha agaciro, kongerera intimba umuryango we ndeste no kubangamira iperereza.
Ni muri urwo rwego polisi y’u Rwanda aiviga ko gutabariz auri mu kaga byemewe hakoreshejwe n’imbuga nkoranyammbaga aariko ko bikwiye gukorwa hirindwa gukwirakwiza mashusho n’amafoto by’utabarizwa kuko bishoobra kuba intandaro y’ibyaha.











