Ku cyumweru, abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara ya Beni batangaje ko aka gace kashyizwe mu bihe bidasanzwe nyuma y’iturika ry’ibisasu bibiri kuri iki cyumweru.
Umuyobozi w’umujyi, Col Narcisse Muteba, yagize ati: “Sinshaka kubona umuntu uwo ari we wese mu muhanda.” Yaburiye abaturage ko hari amakuru avuga ko hateganijwe ibitero byinshi.
Kuri iki cyumweru umuntu wari utwaye igisasu cyamuturakanye, cyamuhitanye hanze y’akabari.
Ikindi gisasu kandi kuri iki cyumweru cyaturikiye mu kiliziya cyo mu mujyi wa Beni.
Byabaye mbere gato yuko ibirori by’umunsi mukuru w’abana wari uteganyijwe muri uyu mujyi bitangira
N’ubwo kugeza ubu hataramenyekana uwabigizemo uruhare cyangwa uwari inyum y’ituritswa ry’ibi bisasu, umutwe w’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda niwo umenyereweho kugaba ibitero nk’ibi muri aka gace.
Muri Gicurasi, abayobozi mu Idinis ya Isilamu bakunze kunenga uyu mutwe w’iterabwoba wiyitirira idini ya Isilamu barasiwe mu musigiti n’intagondwa z’uyu mutwe.