Home Uncategorized Rwamagana : Arasaba kurenganurwa akabona ku mitungo yashakanye n’umugabo we

Rwamagana : Arasaba kurenganurwa akabona ku mitungo yashakanye n’umugabo we

0

Murigirwa Denise atuye mu Mudugudu wa Kabahima, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire ararira  ayo kwarika, nyuma yo kuva murugo rw’uwo babanaga amara masa kandi yarahafite imitungo.

Uyu mubyeyi umaze imyaka 8 abana n’umugabo banafitanye abana babiri, ariko ntibigeze basezerana imbere y’amategeko; acuruza ku gasoko aho bita kwa Manuel mu Murenge wa Gishari. Akikiye umwana muto arimo kumwonsa, avugana ikiniga, umubabaro n’agahinda kenshi amarira ashoka ku matama; yagize ati “Nijye wirebaho ku bintu byose, ari ubukode bw’inzu, ubwisungane mu kwivuza, kwambika abana no kubashakira ibibatunga, none umugabo   ngo  singire icyo nkura munzu niba ntazanye agatabo kariho amafaranga.”

Yemeza ko intandaro ari amafaranga ari ku gatabo cy’itsinda ryo mu isoko, uyu mubyeyi acururizamo, kuko umugabo we ashaka koazana amafaranga  ari ku gatabo akayamuha akikemurira ibibazo kandi  ari ay’itsinda.

Agira ati “ Agatabo nubwo kariho amafaranga si akanjye ni ak’itsinda ryo mu isoko, nubwo ndi umubitsi kuri aka gatabo ariko singafiteho uburenganzira njyenyine, ikindi igihe cyo kugabana ntikiragera, ubu kuko gakomeje guteza ibibazo nanagahaye uwo turi kumwe muri komite y’itsinda aba ariwe ukabika. Nabibwiye abayobozi b’inzego z’ibanze barambwira ngo ningende nyine singire icyo njyana. Sinorohewe n’ubuzima mbayeho kuko naho ndimo gucumbika ni kwa mwene mama mukazu gato k’icyumba kimwe tukabanamo hamwe n’abana batanu”.

Uyu mubyeyi ikibazo cye yakigejeje ku bayobozi b’Umudugudu baramubwira ngo afate imyenda agende cyangwa ngo niba umwanzuro bamuhaye atawemera ajye ku Kagari.

Yagize ati “Jyewe ntabwo nafata abana bonyine tutagabanye ibyo dufite byose birimo amasaka yuzuye umufuka, umuceri, ifu y’ubugari, ibirayi, intebe zo kwicaraho, n’utundi dukoresho turi munzu kandi n’ubundi nijye wari warabiguze”.

Icyo uyu mubyeyi asaba nuko atagenda imbokoboko kandi ibintu byaramuvunnye abishaka, muri ibyo byose nta nakimwe umugabo yigeze agura.

Bigaragara ko hari imiryango ibana itarasezeranye mu gihe umwe atagishaka undi by’umwihariko igihe umugabo atagishaka umugore akamwirukana akagenda amara masa.

Murigirwa Denise, avuga ko abayaho nabi kandi hari imitungo yashakanye n’umugabo we akayibuzwaho uburenganzira

Uyu mubyeyi yavuganye n’ushinzwe ubufasha mu by’amategeko amugira inama yo kuzajya ku Murenge akareba ushinzwe “ MAJE” akamufasha.

Me Kagabo Venuste yasobanuye ko uwo mubyeyi  adashobora kuvuga ngo aragiye. Ahubwo yakagombye kujya mu nzego z’ibanze zikamukorera inyandiko z’igihe ahaviriye,  n’ibyo bafatanije gushaka kuva ryari kugeza ryari. Icyo gihe iyo nyandiko aba azayikenera igihe azajya gutanga ikirego ashaka ko bagabana imitungo bafatanije gushaka, kuko iyo mitungo aba ayifiteho uburenganzira bungana nubw’uwo mugenzi we.

Akomeza agira ati “ umucamanza ntashobora kuvuga ngo iyo batasezeranye kuko iyo bitakozwe asabwa kugaragaza ko bari barikumwe babishaka, ntakindi kimenyetso rero aba afite kereka izo nyandiko z’inzego z’ibanze zigaragaza ko runaka na runaka babanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko batarasezeranye, bafitanye abana aba naba, bafatanije gushaka imitungo; byaba byiza bakayivuga murwego rwo kugira ngo batange amahoro, babaye bategetse ko wenda umugore yaba avuye aho cyangwa se n’umugabo byose birashoboka, kuko iyo agize ibyo akoresha nabi, akabigurisha kandi undi yaragiye, iyo nyandiko ishingirwaho kugirango igaragaze byabindi byari bihari.

ITEGEKON°59/2008RYOKUWA10/09/2008RIKUMIRAKANDIRIHANAIHOHOTERWAIRYOARIRYORYOSERISHINGIYEKUGITSINA;muNgingoya39riragirariti”Ishyingiranwan’igabanary’umutungow’ababanagakuburyobutemewen’amategekoAbabanagank’umugoren’umugabobatashyingiranywemuburyobuteganywan’amategeko,bashyingirwahakurikijeihamery’ubushyingiranywebw’umugaboumwen’umugoreumwe.Mugiheumwemubarebwan’ibivugwamugikakibanzirizaiki,yabanagan’abagorecyangwan’abagabobenshi,abanzakugabanakuburyobungananaburiwesemubobabanaga,umutungobaribafitanyecyangwabahahanyemberey’ukoashyingirwa.Igabanary’umutungorivugwamugikacya2cy’iyingingontirivutsaabanababyaranyeuburenganzirabahabwan’amategeko.Ibikurikizwamuriiryogabanabigenwan’itekaryaMinisitiriufiteubutegetsibw’Igihugumunshinganoze.

Nyirahabimana Josephine

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu kwizihiza ubwigenge bw’Uburundi
Next articleMeet Aline, a woman who endured marital rape for 7 years
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here