Home Politike Misitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu kwizihiza ubwigenge bw’Uburundi

Misitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu kwizihiza ubwigenge bw’Uburundi

0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari i Bujumbura mu Gihugu cy’Uburundi, aho yahagarariye Perezida Kagame mu Birori byo kwizihiza imyaka 59 u Burundi bubonye ubwigenge. Yakiriwe na Prosper Bazombanza, Visi Perezida w’iki gihugu.

Ni amakuru yatangiye kwandikwa ku mugoroba wo kuri uyu wa gagatu n’ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge u Rwanda ruraba rubihagararaiwemo na minisitiri w’intebe w’u Rwanda.

Dr. Ngirente niwe mutegetsi mu kuru mu Rwanda ugiriye uruzinduko mu GIhugu cy’u Burundi kuva imibanire y’ibihugu byombi yazamo agatotsi mu mwaka w’i 2015.

Gusa muri iyi minsi hagaragaye ibikorwa bitandukanye byo kuzahura uwo mubano kuko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bamaze guhura ndetse n’abahagarariye ubutasi bwa gisirikare bw’ibihugu byombi nabo barahuye.

N’ubwo ibi byose byabaye ariko u Rwanda ruherutse gushinja UBurundi guha icumbi abaherutse kuruhangabanyiriza umutekano mu kwezi gushize kuko ngo bahungiye i Burundi nyuma yo kotswa igitutu n’ingabo z’u Rwanda, mu bikoresho abateye u Rwanda bafatanywe byariho n’ibirango by’igisirikare cy’u Burundi.

UBurundi n’u Rwanda byombi byizihiriza rimwe umunsi w’ubwigenge byabonye kuwa 1 Nyakanga 1962 bubukuye ku Bubiligi, gusa u Rwanda rwahisemo guhuza uyu munsi na taliki ya 4 Nyakanga umunsi wo kubohora igihugu hakabera rimwe ibirori bikomatanyije.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJean Claude Iyamuremye yakatiwe gufungwa imyaka 25
Next articleRwamagana : Arasaba kurenganurwa akabona ku mitungo yashakanye n’umugabo we
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here