Home Amakuru Tanzania : Kuri ambasade y’Ubufaransa havugiye amasasu

Tanzania : Kuri ambasade y’Ubufaransa havugiye amasasu

0

Habayeukurasana hafi ya ambasade y’Ubufaransa mu mujyi wa Dar es Salaam wo mu gihugu cya Tanzaniya.

Ukekwaho kuba yatangije kuirasa utaramenyekana yarashwe n’umurashi kabuhariwe wari witeguye bamwe bazwi ku izina rya sniper.

Uwarasaga yarashwe nawe amaze kurasa abapolisi babiri b’Igihugu.

Impamvu y’uko kurasana  ntiramenyekana neza kandi abayobozi ntibaragira icyo batangaza.

Iraswa ryabaye ubwo Perezida Samia Suluhu yahuraga n’abayobozi ba polisi ahandi hantu mu mujyi wa Dar es Salaam.

Ambasade y’Amerika muri Tanzaniya yatanze inama isaba abaturage bayo kwirinda agace kegereye ambasade y’Ubufaransa no gukurikirana ibitangazamakuru byaho kugira ngo babone amakuru.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBruce Melody yinjiye mu mubare w’abatunze miliyari mu Rwanda
Next articleIgisupusupu yagizwe umwere ahita afungurwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here