Home Politike U Rwanda mu Bihugu bigiye kugeragerezwamo umuti wa Covid-19

U Rwanda mu Bihugu bigiye kugeragerezwamo umuti wa Covid-19

0

U Rwanda rwatoranijwe mu bihugu icyenda byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bizageragerezwamo imiti igabanya ubukana bwa virusi ya Covid-19.

Ibihugu byose bizakorerwamo iri geregeza ni Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda, Zambiya, na Zimbabwe, ndetse n’igihugu kimwe cyo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, Laos.

Umuti  Paxlovid, usanzwe unywebwa mu kuvura Covid-19 ubu uboneka mu bihugu bikize cyane  guhera mu mpera za 2021 ariko nturaboneka mu bihugu bikennye.

Paxlovid itangwa mu binini bitatu (ibinini bibiri bya nirmatrelvir hamwe na tablet imwe ya ritonavir) binywerebwa hamwe inshuro ebyiri ku munsi bikanywebwa iminsi itanu.  Ariko, ntabwo byemewe gukoreshwa mu minsi irenze itanu ikurikiranye.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuvuzi mu Rwanda Rwanda, Claude Muvunyi, avuga ko uyu mushinga uzongerera imbaraga  inzego z’ubuzima mu Rwanda kandi ko uzafasha abarwayi gukira vuba kuko uzajya uhabwa buri wese hatitawe ku bushobozi afite.

Yakomeje agira ati: “Dushishikajwe no gukomeza kurwanya icyorezo cya COVID-19 kandi tukareba ko kitashinze imizi mu ba Nyarwanda. Kimwe n’izindi ndwara nyinshi, Covid-19 ntiyarangira iramutse yirengagiujwe.”

Umuyobozi ushinzwe indwara zandura muri minisiteri y’ubuzima muri Zambiya, Lloyd B. Mulenga yagize ati: “Kugira umuti ucishwa mu kanwa uvura virusi zandura nka Covid-19 ni ikintu twahoraga dutegereje.”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rivuga ko uyu muti wa Paxlovid utazasimbura inkingo zisanzweho za Covid-19 n’ubwo nawe wemewe gukoreshwa.

Iyi gahunda izatangirana n’impano 100.000 ya Paxlovid izatangwa n’uruganda Pfizer, iyi nkunga izakurikirwa n’amahugurwa y’abaganga n’abakora mu nzego z’ubuzima.

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara ku mugabane wa Afurika CDC, kivuga ko n’ubwo abatuye isi barenga bibiri bya gatatu bamaze gukingirwa muri Afurika umubare ukiri muto kuko abagera kuri 21.3% aribo bamaze gukingirwa gusa ku Isi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta y’Ubwongereza ikomeje kwisobanura mu nkiko ku kohereza abimukira mu Rwanda
Next articleUmwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II ararembye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here