Home Amakuru Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II ararembye

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II ararembye

0

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth wa kabiri asa n’utari mu bihe byiza kuko arembejwe n’uburwayi ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga mu buryo budasanzwe aho asanzwe atuye hazwi nka Buckingham Palace.

“Hakurikijwe isuzuma ryabaye muri iki gitondo, umwamikazi ari kwitabwaho  n’umuganga mu buryo budasanzwe” bimwe mu byatangajwe n’itangazo ryavuye i Buckingham mu ngoro y’umwamikazi.

Amakuru akomeza avuga ko n’igikomangoma Charles cyamusanze aho rwariye ndetse ko n’umufasha w’igikomangoma ari munzira yerekeza yo.

Abaganga batangiye kwita ku mwamikazi mu buryo budasanzwe nyuma y’uko ejo hashize ku wa gatatu yari yabonanye n’abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga bamusaba kuruhuka.

Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza Liz Truss,  nawe yatangaje ko we n’Abongereza bose bahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwamikazi.

Umwamikazi wa kabiri w’Ubwongereza afite imyaka 96 y’amavuko akaba amaze imyaka 70 ku ngoma.

Muri uyu mwaka nibwo igikomangoma Philip, wari umugabo w’umwamikazi Elizabeth wa kabiri yitabye Imana azize uburwayi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda mu Bihugu bigiye kugeragerezwamo umuti wa Covid-19
Next articleUmwamikazi w’Ubwongereza yatanze
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here