Home Uncategorized Umwamikazi w’Ubwongereza yatanze

Umwamikazi w’Ubwongereza yatanze

0

Umwamikazi Elizabeth wa kabiri wayoboye igihe kirekire igihugu cy’Ubwongereza mu mateka yabwo yatanze kuri uyu wa kane azize uburwayi.

Elizabeth wa Kabiri atanze afite imyaka 96 y’amavuko imyinshi muri yo akaba yarayiyoboye Ubwongereza kuko yabutegetse imyaka 70.

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo hasohotse itangazo rivuga ko arembye ari kwitabwaho n’abaganga by’umwihariko. Atanze nyuma y’igihe gito ashyizeho minisitiri w’intebe mushya Liz Truss.

Mu myaka 70 Elizabeth wa kabiri yategetse Ubwongereza yashyizeho abaminisitiri b’intebe 15 uwanyuma akaba ari Liz Truss.

Igikomangoma Charles nicyo kigiye kwima ingoma akaba ari nawe uzayobora imihango yo gutabariza umwamikazi Elizabeth.

Usibye kuba umwamikazi Elizabeth wa kabiri yayoboraga ubwami bw’Ubwongereza ni nawe wayoboraga umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Common wealth.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II ararembye
Next articleJuvenal Mvukiyehe yasezeye ku bafana b’ikipe ya Kiyovu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here